00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

King James yirengagije ibyo yavuze none yasohoye indirimbo

Yanditswe na

Munyantwari Patrick

Kuya 13 May 2012 saa 08:13
Yasuwe :

Umuhanzi King James umenyerewe mu ndirimbo z’urukundo hano mu Rwanda, ndetse benshi biyumvamo cyane urubyiruko ngo yaba yisubiyeho ku cyemezo cyo kutazongera gukora indirimbo mbere y’ukwa Nyakanga kuva aho ashyiriye ahagaragara Album “umuvandimwe”.
Ruhumuriza James uzwi nka King James, ni umusore wamenyekanye cyane mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo, aha twavuga nka Naratomboye, Ntamahitamo, Narashize, Kuki unsize, Ese warikiniraga, Birandenga, n’izindi, ndetse akaba amaze kwegukana (…)

Umuhanzi King James umenyerewe mu ndirimbo z’urukundo hano mu Rwanda, ndetse benshi biyumvamo cyane urubyiruko ngo yaba yisubiyeho ku cyemezo cyo kutazongera gukora indirimbo mbere y’ukwa Nyakanga kuva aho ashyiriye ahagaragara Album “umuvandimwe”.

Ruhumuriza James uzwi nka King James, ni umusore wamenyekanye cyane mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo, aha twavuga nka Naratomboye, Ntamahitamo, Narashize, Kuki unsize, Ese warikiniraga, Birandenga, n’izindi, ndetse akaba amaze kwegukana ibihembo byinshi akesha umuziki n’abakunzi be, aha twavuga nka Salax Award aho yegukanye ibihembo bigera kuri bine ndetse akaba ari no mu bahatanira PGGSS II.

Umuhanzi King James nyuma yo gushyira ahagaragara Album ye ya kabiri yise “Umuvandimwe” ndetse yanegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ya Salax Award, kuva aho ayimuritse yahisemo gutangariza abakunzi be ko nta yindi ndirimbo ateganya gushyira ahagaragara mbere y’ukwa karindwi (Nyakanga) bitewe n’indirimbo nyinshi yari amaze gushyira ahagaragara kandi icyarimwe, ariko ubu yisubiraho, mu kiganiro na IGIHE arabanura icyabimuteye.

Ati: “Mu by’ukuri nubwo nari natangaje ko indi gahunda yo gukora igihangano gishya iri nyuma ya Nyakanga, ariko kwihangana byananiye, kuko nashyize ahagaragara indi ndirimbo nshya yitwa “Palapala” kubera urukundo nkunda abafana banjye”.

Uyu muhanzi kandi akomeza avuga ko iyi ndirimbo ituma abantu banyeganyega yayiteguriye abakunzi b’umuziki we muri gahunda ya PGGSS II, muri Road Shows zisigaye zose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages