Ubwo yari ari mu kiganiro kuri City Radio kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2012, umuhanzi Jay Polly yasabwe gutanga ibisobanuro ku magambo aheruka kuvugira mu nama yahuje abahanzi bagize Top 4, abategura amarushanwa, inzobere za PwC, n’abanyamakuru. Mu kwisobanura uyu muhanzi yumviswe nabi ko yaba yasezeye muri PGGSS II, nyamara atasezeye nk’uko we abyemeza.
Aganira na EAPMUSIC.com, Jay Polly avuga ko yabajijwe icyo yakora aramutse abonye hagaragaye ko hari amakosa yaba yarakozwe na BRALIRWA na EAP nuko avuga ko yasezera. Jay Polly avuga ariko ko atasezeye ari uko abantu bamwumvise nabi nuko bagatangira guhwihwisa amagambo y’uko yaba yasezeye kandi atari byo.
Jay Polly yagize ati:”Ntabwo nasezeye ndacyarimo. Icyo nasobanuye kuri City Radio ni kuri iriya Press Conference iherutse kuba abantu benshi bahamagaye nuko barambaza ngo biramutse bigaragaye ko hari amakosa ndavuga nti ‘Njyewe nasezera muri Guma Guma’ ariko ntabwo nasezeye.”

Mu nama n’abanyamakuru, Jay Polly aherutse gusaba ubuyobozi butegura amarushanwa ya PGGSS II kumanuka nabagakurikriana amagambo avugwa ko haba hari abahanzi bitoresha. Joseph Mushyoma umuyobozi wa EAP yamwijeje ko hagiye kugira igikorwa.
Gusa n’ubu Jay Polly akomeje gushimangira ko hari abantu bakiri kwitoresha kandi ko bitemewe, asaba ko ababishinzwe babikurikiranira hafi bityo hatazagira umuhanzi ukubitwa inshuro mu irushanwa mu bintu atazi.
TANGA IGITEKEREZO