00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Interview na Just Family: Croidja yagiye mu buhanzi kubera umukobwa

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 20 June 2012 saa 10:56
Yasuwe :

Croidja, umuhanzi uririmba mu itsinda rya Just Family avuga ko kugira ngo ajye mu buhanzi kuririmba yabitewe n’uko umuhanzi ‘yita ko atari yaranamamaye’ yamutwaye umukobwa bakundanaga.
Avuga ko uwo mukobwa batandakanye batyo kubw’uko yari yabonye umustar. Ibi nibyo byatumye uyu muhanzi ubu umaze kumenyekana mu Rwanda mu itsinda rya Just Family atangira ubuhanzi akareka guhora inyuma y’abandi abatwaje imyenda, nk’uko abivuga.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Croidja yiyemerera ko (…)

Croidja, umuhanzi uririmba mu itsinda rya Just Family avuga ko kugira ngo ajye mu buhanzi kuririmba yabitewe n’uko umuhanzi ‘yita ko atari yaranamamaye’ yamutwaye umukobwa bakundanaga.

Avuga ko uwo mukobwa batandakanye batyo kubw’uko yari yabonye umustar. Ibi nibyo byatumye uyu muhanzi ubu umaze kumenyekana mu Rwanda mu itsinda rya Just Family atangira ubuhanzi akareka guhora inyuma y’abandi abatwaje imyenda, nk’uko abivuga.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Croidja yiyemerera ko yagiye aryamana n’abakobwa bakundanye nyamara batarashyingiranwa, ariko bitari iby’akamenyero.

Arasubiza n’ibindi bibazo byinshi byaba ibijyanye no gukuramo inda, imibonano hagati y’abakundana batarabana n’ibindi.

Soma ikiganiro kirambuye:

IGIHE: Watwibwira? Wahuye ute na Bahati na Jimmy? Mwashinze Just Family gute?

Croidja: Njyewe nitwa Kibikiratorwa Rajabu ndi mwene Ntahimana Rajabu na Niragira Zainabu, navutse kuwa 24 Mata 1983. Ndi ikinege kwa mama, kwa papa ndi imfura.

Navukiye I Burundi, ariko ub untuye mu Rwanda. Amashuri abanza nayatangiriye mu Buyenzi kuri Manjegere, ay’isumbuye nyiga kuri Ambassade ya Congo mu Burundi.
Just Family twahuye mu 2007.

Indirimbo yaduhuje ni iyitwa Shine twakoreye kuri studio yitwa One Way Production tuyikorewe na Producer witwa Moze. Iyo ndirimbo yari iya Jimmy arampamagara ambwira ko ashaka ko turirimbana, ahamagara na Kim Kizito, Kim Kizito nawe azanamo Bahati. Dusohotse muri Studio Kim Kizito aratubwira ngo twakoze itsinda koko, ni uko turavuga ngo birakwiriye, turakoza gutyo.

Mu 2010, Kim yaje kuvamo bitewe n’impamvu ze bwite, avuga ko ashaka kujya mu buzima busanzwe avuga ko umuziki atari kuwiyumvamo neza.

IGIHE: Ni iki wibuka cyakuranze mu bwana bwawe?

Croidja: ndi mu mashuri abanza nakundaga football.

IGIHE: Ni nk’irihe kosa waba warakoze uri umwana rikaba ryaragukurikiye n’ubu?

Croidja: Nigeze guhubuka njya mu mazi ngiye kuroba isamaki

IGIHE: Ni ryari watangiye gukunda umuziki?

Croidja: Twajyaga mu kabyiniro buri gihe cy’I Raidi, tukabona abantu benshi bari kubyina indirimbo mu buryo bwa playback. Icyo gihe natangiye kujya njyana nabo nkbafatira imyenda mbese nkababera nk’umuntu ubafasha imyenda.

Ariko umuntu watumye ntangira kuririmba ni umusore wigeze kuntwara umukobwa twakundanaga kubera ko ngo yaririmbaga, bintera ishyari ni uko ndavuga nti:”Nanjye nzaririmba tu, bituma ndirimba.”

IGIHE: Waba wibuka uwo mukobwa?
Croidja: Uwo mukobwa yitwaga Jeta

IGIHE: Uwo muhanzi yitwaga nde?

Croidja: Yitwaga Epi Famba

IGIHE: Eh, yari azwi cyane se?

Croidja: Yari azwiii…. (asa n’uwiyumvira atekereza) kubera akaririmbo kamwe (aseke nk’uwibutse amateka yak era yasaga n’uwari waribagiwe….) ariko ukabona ko ni indirimbo ikiri underground(itamenyekanye neza), ariko urabizi ko abakobwa hari igihe bafata icyemezo bahubutse tu.

IGIHE: Waje kujya muri Studio ryari, wakoze iyihe ndirimbo?

Croidja: Indirimbo ya mbere yatumye nijira muri Studio ni indirimbo yitwa Penda One, nayikorewe na Producer witwa Paco. Naje kuza muri Kiruru 9 Production bumva ko nshoboye kuririmba; naririmbye indirimbo yitwa Amidah yakozwe na Producer Kelly. Indi naje kuririmba ni iyitwa Mama yakozwe na Producer Sly Touch, iyo ndirimbo niyo yatumye menyekana cyane.

IGIHE: Ni abahe bahanzi mu Rwanda ukunda?

Croidja: Umuhanzi numvaga ushoboye mu Rwanda ni The Ben kuko twahuzaga cyane, numvaga ibintu akora aribyo akora, numvaga afite ubushobozi, ni umuhanzi numvaga ko muri R’n’B ashoboye. Ubu muri Hip-Hop nkunda umuhanzi witwa Riderman.

IGIHE: Umuziki mu Rwnda uwubona gute? Ese abafana barawukunda? Ese urabinjiriza?

Croidja: Aho bigeze biri kugenda neza, aho umuhanzi ari gufata miliyoni ku kwezi ntabwo ari ikintu cyoroshye. Noneho n’akarusho Leta iri kubyinjiramo ngo umuhanzi ntiyafata miliyoni nta TIN Number afite, ni ukuvuga ko hari akarusho kari kwiyongeraho k’uko umuhanzi afite agaciro mu Rwanda. Ariko mbere siko byari bimeze umuhanzi bumvaga ko ari ikirara ariko ubu barumva ngo ehhh umuhanzi yafashe miliyoni, reka abarizwe muri Leta; ubu umuhanzi arubashywe.

IGIHE: Ni akahe karusho wiyiziho cyangwa Just Family mwiyiziho muri muzika?

Croidja: Buriya umuntu araririmba, ariko abantu nibo batanga amanota.

IGIHE: Ni iki cyabatonze muri PGGSS II?

Croidja: Ni ubwa mbere turirimbiye abantu benshi cyane. Tumenyereye kuririmbira muri Stade Nto y’I Remera, n’igihe twari mu marushanwa ya East Africa Music Awards (yabereye muri Kenya) ntabwo bari benshi kuriya; hari public (abafana) ureba ukabona ko ari nka Stade nini.

IGIHE: Ubona ari nzi ubona bazagera kuri final muri PGGSS II?

Croidja: Irushanwa ni irushanwa, twese turacyafite amahirwe ijana ku ijana. Ntawamenya.

IGIHE: Ni ibihe bihembo mwamaze kwakira nka Just Family?

Croidja: Ibikombe byose bitangwa mu Rwanda, ahantu hose twabaga Nominee, ariko ntaho twari twagira amahirwe yo kwegukana igikombe na kimwe. Urugero buri mwaka muri Salax Awards tuba turi Nominee ariko nta mahirwe turagira yo gufata igikombe.

IGIHE: Mumaze gushyira hanze Album zingahe?

Croidja: Album ebyiri, ‘Turiho’ twamuritse muri Mutarama 2012, iya kabiri ni ‘Bindimo’ mu Kuboza 2012.

IGIHE: Ni uwuhe mukobwa mukundana nawe?

Croidja: Ni umukobwa tumaranye imyaka itandatu dukundana yitwa Juliette Tumukunde.

IGIHE: Umaze gukundana n’abakobwa bangahe?

Croidja: Hari ugukunda, no gucishaho, mu kuri navuga ko abakobwa tumaze gukundana nabo mu mateka ni babiri, ni uwitwa Jeta n’uwo Juliette turi kumwe.

IGIHE: Wakundanye bwa mbere ryari?
Croidja: Muri 2000.

IGIHE: Kuri wowe nk’umuhanzi uririmba urukundo ni iki?

Croidja: Ni ikintu gifite amayobera menshi cyane, ariko hari igihe kigera mu gihe muri kugenda mumenyana bikagera aho mwakundana mukerekana urukundo. Urukundo ni ikintu kidafite formule.

IGIHE: Uvuga iki ku kuryamana kw’umukobwa n’umuhungu bakundana batarashyingirwa?

Croidja: Tugiye tuvugisha ukuri nta muntu mwakundana muterekanye affection, mwaba mubeshyana niko navuga.

IGIHE: Wowe byakubayeho?

Croidja: Yego byambayeho, ariko si akamenyero.
IGIHE: Uretse kuba umuhanzi wakora iki kindi?

Croidja: Nakora business, kuko ndi umudozi kandi ako kazi kabamo uburyo nakoramo business.
IGIHE: Inzozi zawe ni izihe?

Croidja: Kuko ndu umuhanzi numva navamo icyamamare cyahagararira u Rwanda.

IGIHE: Uvuga iki ku mushinga wo gukuramo inda uri kwigwaho mu Rwanda?

Croidja: Ntabwo mbishyigikira kuko mu idiri ryacu rya Islam ni nko kwica, ariko mu bihe tugezemo n’iterambere turi kugenderaho umuntu agomba kwitegura mbere yo kubyara.

Ni ukuvuga ko mu rundi ruhande nabyemera ariko ku idini ryacu ntabwo nabishyigikira. Bitewe n’igihe tugezemo aho kugira ngo upfe gushyira urubyaro hanze ugomba kwiteguza (ukaba wakuramo inda aho gupfa kubyara).

IGIHE: Haba hari ikibazo wumva tutakubajije wumvaga ari ingenzi wasubiza?

Croidja: Yego, Nkanjye nka Croidja uhagarariye Just Family navuga ko dufite gahunda ndende, dushaka gushyira hanze Album nshya; turi guhindura imikorere tugakorana n’abahanzi benshi bo hanze tukamenyekana ku rwego mpuzamahanga.

IGIHE: Murakoze Croidja

Croidja: Murakoze Richard!


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages