00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafana ba Young Grace nibo biganje muri Roadshow ya Musanze

Yanditswe na
Kuya 10 June 2012 saa 07:08
Yasuwe :

Umujyi wa Musanze wari wiganjemo abafana, amafoto, ibyapa n’inyandiko zanditseho Young Grace mu gitaramo cya Roadshow ya PGGSS II cyabereye muri Stade Ubworoherane yo mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 9 Kamena 2012.
Ibi byateguwe na Studio Top 5 Sai ya Patrick, ari nawe wateye inkunga Fan Club ya Young Grace.
Aba bafana bari baherekejwe na nyina, nawe wabyinanye n’abafana, abavandimwe be, abamukorera indirimbo n’abandi bose bafitanye isano no kuzamuka no kumenyekana kwe.
Bari bitwaje (…)

Bari bitwaje amaradiyo, amafoto ye, imyenda yanditseho amazina ya “Young Grace”, ibikombe yahawe, bari mu mamodoka amanitseho ibitambaro byiganjemo izina “Young Grace”.

abafana bamanika amaboko n'amafoto y'abahanzi bakunda

Ubwo yageraga ku rubyiniro bateye hejuru ibintu bimeze nk’amafu by’umweru ari nako batera hejuru bavuga ko bishimiye Young Grace.

Aganira na IGIHE, Young Grace yavuze ko aba bafana be atari we wabahuje, ariko ko yabishimiye.

Abafana ba Young Grace bari bishimye cyane

Yagize ati:”Nabyishimiye cyane kubona abafana banjye bangana kuriya. Ndakeka ko ari njye muhanzi wa mbere ugize abafana banyereka ko banuishimiye kuriya.”

Nyina wa Young Grace yagaragaje gufana cyane umukobwa we

Uretse Young Grace, abahanzi bose nabo bashimishije abafana kandi bagaragarizwa ko bakunzwe.

Young Grace aririmba i Musanze
Murumuna wa Young Grace, yari mu bafana be b'imena (uyu wambaye umweru usimbutse)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages