" Inzirakarengane z’Abatutsi zaguye i kabgayi ntabwo tuzabibagirwa, nitugera aho mwagiye Ijabiro, tuzahora tubaza Rurema icyo mwazize".
Aya ni amagambo agize indirimbo ya Nzabahimana Elie (Dr Elie), umuhanzi w’Umunyarwanda uririmba indirimbo zifashishwa mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iyi minsi 100 yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, Nzabahimana Elie yashyize ahagaragara indirimbo yo kwibuka Abatutsi bari abakozi b’ibitaro bikuru bya Kabgayi.
Muri iyo ndirimbo yise ’Kabgayi’ hagaragaramo amafoto n’amazina y’Abatutsi baguye muri ibi bitaro.
Aganira na IGIHE, umuhanzi Nzabahimana Elie yavuze ko iki gitekerezo cyaturutse ahanini ku kuba yari azi Abatutsi benshi bari abaganga muri ibi bitaro bishwe urw’agashinyaguro. Mu rwego rwo gukomeza kubazirikana yahisemo kubinyuza mu ndirimbo.
Nzabahimana Elie afite indirimbo nyinshi; uretse iyi yahimbiye Abatutsi baguye mu bitaro bikuru bya Kabgayi, afite n’izindi ateganya gusohora mu minsi ya vuba.


















TANGA IGITEKEREZO