00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurenge wa Kanyinya washyinguye imibiri 71 y’abazize Jenoside

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 June 2012 saa 09:46
Yasuwe :

Kuri iki cyumweru tariki ya 03 Kamena nibwo imibiri 71 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Kanyinya yashyinguwe mu rwibutso rwa Gisozi.
Iyo mibiri yarakuwe ahitwa Kana ho mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenege.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange wari witabiriye icyo gikorwa yagaragaje ko kugeza ubu bikibabaje kuba hari imibiri itarashyingurwa nyuma y’imyaka 18 n’iyari igiye gushyingurwa ikaba yarabonetse kubera amakuru yagiye atangwa (…)

Kuri iki cyumweru tariki ya 03 Kamena nibwo imibiri 71 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Kanyinya yashyinguwe mu rwibutso rwa Gisozi.

Iyo mibiri yarakuwe ahitwa Kana ho mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenege.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange wari witabiriye icyo gikorwa yagaragaje ko kugeza ubu bikibabaje kuba hari imibiri itarashyingurwa nyuma y’imyaka 18 n’iyari igiye gushyingurwa ikaba yarabonetse kubera amakuru yagiye atangwa n’abacitse ku icumu bihishaga mu gihe cya Jenoside ubwo abandi bari baratinye gutanga amakuru.

Yagaragaje ko ubuyobozi bw’akarere buzakomeza gukora uko bushoboye mu iterambere ry’abacitse ku icumu no kuzamura imibereho yabo aho Akarere gateganya gusana amazu yubakiwe abacitse ku icumu nyuma ya Jenoside bigaragara ko ubu yangiritse cyane.

Yijeje abacitse ku icumu ko ubuyobozi bw’akarere buteganya kuzashyira ibimenyetso bigaragaza amateka yo mu Kana ndetse no ku rugo rwa Mukarumanzi aho Abatutsi bari bahungiye bagatwikirwa mu nzu.

Umunyamabanga Mukuru wa IBUKA, Forongo Janvier yashimiye ubuyobozi bw’akarere, Ingabo na Polisi ku ngufu bashyizemo kugira ngo iyo mibiri yashyinguwe iboneke, asaba abacitse ku icumu bari aho gukora bakaziba icyuho cyasizwe n’abagiye bakiteza imbere kandi ko nibabigeraho bazaba bahoye by’ukuri kuko umwanzi wabishe iyo abonye uyu munsi abasigaye babayeho nabi bimushimisha ariko gukora bakabaho neza bizatuma uwifuzaga kubamara abona ntacyo yakoze.

Yabakanguriye kuba aba mbere mu kubiba imbuto y’amahoro no kubana neza, asaba ko amakuru yakomeza gutangwa kugira ngo n’indi mibiri yaba itarashyingurwa ishyingurwe kuko umuntu iyo amaze gushyingura uwe aribwo abasha kuruhuka.

Iyi mibiri yashyinguwe yabonetse mu bikorwa by’umuganda byahuje abaturage, Ingabo na Polisi nyuma y’amakuru yagiye atangwa n’abacitse ku icumu batuye mu Murenge wa Kanyinya.

Iki gikorwa cyabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka ryabereye muri uyu murenge wa Kanyinya.

Amakuru dukesha SERUGENDO J.de Dieu/Ushinzwe Itangazamakuru muri Nyarugenge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .