00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Umuco nyarwanda si wo nkomoko ya Jenoside’

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 20 May 2012 saa 07:24
Yasuwe :

Iyo urebye Umuco nyarwanda mbere y’umwaduko w’abazungu usanga wari mwiza, ibyo ubihera ku buryo wasangaga abanyarwanda babanye uwapfushije yaratabarwaga ndetse mu rwego rwo kwirinda guhemukirana bakanywana. Nyamara nyuma y’umwaduko w’abazungu umuco nyarwanda wagiye uhindana maze ibyari gutabarana biba ubwicanyi aho haje kuba Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Ibi ni ibyemezwa n’Umuryango Dukomere Ku Muco Wacu, ubwo abawugize basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi kuwa gatanu (…)

Iyo urebye Umuco nyarwanda mbere y’umwaduko w’abazungu usanga wari mwiza, ibyo ubihera ku buryo wasangaga abanyarwanda babanye uwapfushije yaratabarwaga ndetse mu rwego rwo kwirinda guhemukirana bakanywana. Nyamara nyuma y’umwaduko w’abazungu umuco nyarwanda wagiye uhindana maze ibyari gutabarana biba ubwicanyi aho haje kuba Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Ibi ni ibyemezwa n’Umuryango Dukomere Ku Muco Wacu, ubwo abawugize basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi kuwa gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2012, mu rwego rwo gushimangira umuco nyarwanda kuwukomeraho no kureba ibyabaye mu rwanda hagamijwe kubirwanya ngo ntibizasubire biciye mu muco nyarwanda.

Rwamuhizi Jean Bosco ni umuyobozi mu mategeko w’uyu muryango akaba avuga ko mbere y’umwaduko w’abazungu mu rwanda, umuco nyarwanda wabanishaga abanyarwanda binyuranye n’igihe bari bamaze kugera mu Rwanda. Ku bwe ati: “Kera abanyarwanda baranywanaga byavugaga ko bagiranye igihango cyo kutazapfa bahemukiranye bibaho nyamara ngo abazungu bamaze kugera mu rwanda bashatse uburyo baca wa muco warangaga abanyarwanda harimo nko gushyira ubwoko mu ndangamuntu no kumvisha abanyarwanda ko ubwoko bumwe bwatoneshejwe kurenza ubundi”.

Nyamara nubwo bahaye ibikorwa bitandukanye byagiye bisenya uwo muco byaje no kugeza kuri jenoside Rwamuhizi yavuze ko baje kwiga uburyo Jenoside yakozwe n’ingaruka yasize bahereye ku mateka basobanuriwe ku rwibutso rwa Gisozi no kugira ngo batekereze ku cyatanyije abanyarwanda kuko icyabatanyije cyahereye ku muco. Ngo mu muco nyarwanda ntihabagamo ko umuntu yica mugenzi we ngo niyo mpamvu tugomba kugaruka ku isoko y’umuco wacu tukareka iyo hanze itari myiza igaragara mu rwanda muri iyi minsi.

Rwamuhizi akaba avuga ko nubwo Jenoside yabaye n’umuco ugacibwamo ariko batakwemera ko uta akaranga ka wo ngo niyo mpamvu bateganya gukora ubushakashatsi ku cyo abenegihugu batekereza ku muco nyarwanda wa none hagafatwa ingamba niba twawukoomeza cyangwa niba nta bigomba guhindukamo.

Mukanyandwi Winifride ni umwe mu bari mu muryango Dukomere Ku Muco Wacu akaba avuga ko kuba asuye uru rwibutso bwa mbere mu mateka ye bimufashije kumenya ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside kuko yabaye akiri muto akaba yiyemeje kuzajya kubibwira abandi cyane cyane ahereye ku bana bo rwanda rw’ejo hazaza.

Abitabiriye iki gikorwa cyo gusura uru rwibutso bagra kuri 25 mu gihe Umuryango Dukomere Ku Muco Wacu ugizwe n’abanyamuryango 46. Uyu muryango ukaba warahawe ubuzima gatozi na Minisiteri y’Ubutabera mu mwaka wa 2008.

Bimwe mu bikorwa ikora bikaba birimo kugarura umuco nyarwanda ushaka kuzimira no kuwusigasira bikaba ari muri urwo rwego uyu muryango wahinduyes indaya 83 zituye mu Gatsata aho zabumbiwe muri koperative y’abacuruzi baciriritse n’abadozi. ukaba ufashwa n’abaterankunga baturutse mu bihugu bya Canada n’u Budage hiyongereyeho na Minisitere y’Umuco na Siporo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .