Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bazahora bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo abakiri bato n’abatarabaye muri icyo gihe bamenye amateka mabi ya Jenoside n’icyayiteye.
Mu ijambo rye ritangiza ku mugaragaro icyumweru cyo kwibuka Perezida Kagame yavuze ko guhora twibuka ari byo bizatuma abakiri bato bamenya amateka mabi yaranze igihugu cy’u Rwanda maze bakayavanamo amasomo azatuma ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Gusa avuga ko n’ubwo u Rwanda rwaciye mu kababaro n’ibibazo byinshi byaturutse ku mateka mabi ya Jenoside ubu Abanyarwanda bafite imbaraga n’ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo n’uburyo bwo guhangana n’ibibazo byose byanyuzemo.
Agira ati: ”Uyu munsi dufite imbaraga n’ubushobozi biruta by’igihe cyashize, twiyubakiye umutekano, Abanyarwanda bishimiye uburyo imibereho yabo ikomeje kugenda itera imbere kandi bishimiye uruhare bagira mu guhindura ubuzima bwabo n’ubw’isura y’igihugu muri rusange.”
Akomeza avuga ko ibi bitanga ikizere cy’ejo hazaza nta gushidikanya ko u Rwanda ruri mu nzira nziza, asaba Abanyarwanda gukomeza gufatanya barushaho gukora buri Munyarwanda agakora ibishoboka byose kugira ngo yivane mu bibazo bimwugarije ndetse akanishakamo imbaraga zo kwiyubaka.
Abandi bayobozi bagiye bafata ijambo muri uyu muhango bakanguriraga abanyarwanda kwitabira ibikorwa by’Icyunamo birimo ibiganiro bitandukanye bizajya bibera hirya no hino mu midugudu.
Gusa ariko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba yakanguriye abatuye Kigali kuza kwitabira urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside ruri bube i saa kumi n’imwe bakaza guhagurukira ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, abasaba no kuza kwitabira ijoro ry’Icyunamo ribera kuri sitade Amahoro i Remera guhera kumi n’imwe zuzuye z’umugoroba.


















TANGA IGITEKEREZO