Shabakaka Vincent yandikaga mu Kinyamakuru Kiberinka; umwuga w’ubunyamakuru yawutangiye mu 1990. Yarangwaga no gutinyuka kugaragaza ukuri, dore ko ari mu banyamakuru ba mbere batinyutse gusanga Inkotanyi aho zari zikambitse.
Shabakaka Vincent yashoboye gukora film docummentaire yise “Aho umwaga utari” yerekanaga uko ingabo za FPR zari zitwaye ku rugamba. Icyakora nyuma ya Jenoside iyo Filime ntiyongeye kuboneka.
Nk’uko tubikesha Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda, Shabakaka yitabye Imana mu gihe cya Jenoside tariki ya 09 Mata 1994. Umurambo we wabonetse mu 1996 maze ashyingurwa mu cyubahiro i Rwamagana.
Muri zimwe mu nkuru yanditse harimo iyo yanditse mu kinyamakuru Kiberinka nimero 13 yo kuwa 8 Gashyantare 1993 inkuru ikaba yari ifite umutwe ugira uti:” Kigali Yahindutse Beyrout”.
Dore uko iyi nkuru yari iteye:

“Manuka mubyeyi ntacyo uba interahamwe zawe turagusama”.
Ni byo koko HABYARIMANA natareba nabi Interahamwe ze “zizamusama” .
“Vuga ijambo rimwe gusa, uwo mutavuga rumwe acibwe umutwe”
Ikinani nacyo cyigaragambije mu kirere.
Kuri uwo munsi uteye ubwoba (20/01/1993), mu gihe ijuru rya Nyarugenge ryari ryijimye kubera induru n’imiborogo, Habyarimana we yafashe kajugujugu maze atambagira ikirere hejuru y’Umujyi wa Kigali kugirango yereke Interahamwe ze ko azishyigikiye. Indege yikozaga mu ry’agacu ikamanuka yakaryamye hejuru y’Interahamwe zakoraga amarorerwa maze zikarushaho gukaza umurego. Nuko urusaku rw’indege n’amasasu y’Abajandarume n’imiborogo y’abatabaza biba uruvange, Kigali ihinduka Beyrout. Abenshi twari twabuze aho turigitira, twari dufite ubwoba ko Ikinani kigiye kutumanuriraho amabombe.
Abashoboye kubyitegereza biboneye Ikinani kigenda kiramutsa Interahamwe na cya kigare cyabugenewe. Nguko uko umubyeyi mwiza arinda abana ashinzwe !
Interahamwe za Habyarimana ni bantu ki?
Interahamwe ni izina ry’umutwe w’urubyiruko rw’abasirikare bitwa aba « GP » (Gardes Présidentiels) biyemeje kurwanira Habyarimana, kugirango ashobore kuramba ku ngoma maze nabo abagororere ibyo birira.
Izo nterahamwe zigaragara cyane cyane mu bana b’abasore n’inkumi b’imburamukoro cyangwa se bakora akazi k’ingufu z’amaboko kuko benshi muri bo batagize amahirwe yo gukandagira mu ishuri (kandi bitewe n’uwo barwanirira!).
Ni agatsiko k’abantu bitwaje intwaro, bamwe batera ingo z’abaturage nijoro, ubu basigaye batera ku manywa y’ihangu bitwaje imyigaragamyo bagasahura, bakagusiga uri intere cyangwa intumbi.
Iyo wumvise iryo zina «Interahamwe» wagira ngo ni abantu b’ibihangange, ariko iyo ubabonye ukitegereza n’ibyo bakora, usanga iryo zina ritabakwiriye. Ahubwo aho kwitwa Interahamwe bari bakwiriye kwitwa « Interabwoba ».
Interahamwe zari ziremye udutsiko mu mayira yose yinjira mu mujyi, zihagarika uwigendera wese ngo nazane ikarita ya MRND, yayibura bakamushora intoki mu mifuka bakayeza. Bambuye abantu amafaranga utayafite bakamwambura imyenda, isaha, indorerwamo, imikufi yo mu ijosi, inkweto n’ibindi, barangiza bakamudiha yamara kunoga bakajugunya ubujunde ku muhanda. Biratangaje kubona umwana w’insoresore asandaza imbaga y’abantu akabafungira inzira, yakora hasi gato bakayabangira ingata ngo atatumara. Ubwo akaba abonye umwanya wo gusahura no kwambura akoresheje iterabwoba.
Ni ibihe bimenyetso biranga Interahamwe ?
Kubera ko abenshi muri bo ari insoresore, ba kigingi, ba mayibobo, abakina kazungu (urusimbi rw’amakarita), abakarasi, bamwe bahurira mu muhanda birahira « Ndagaswi », ntibatinya gukora amarorerwa kuko uburere bafite butuma badatinya umugayo. Barangwa n’umwenda w’igitenge cy’amabara y’uruvange badodeshamo igishati kinini n’ipantalo y’impari bingana bwa buryo bw’Abasenegale.
Baba bitwaje amahiri, ibyuma by’imitarimba, ingiga z’ibiti, imipanga, inkota ziri mu rwubati bitwaza ukagirango ni inkoni zisanzwe. Iyo bashaka gukora amarorerwa bipfuka ibitambaro mu maso kugirango batamenyekana. Baba bishumitse munda umugozi (cordollette) wa gisirikare (dore ko n’abenshi muri bo ari aba G.P).
Iyo myenda yabo bayidodesha ku buryo bagenda bayogamo, bigatuma bayihishamo izindi ntwaro zihambaye : Amagerenade, inkota za gisirikare bita bayoneti, imbunda za masotera (pistolets). Kenshi usanga bahetse uruhago ku mugongo babitsemo amabuye n’ibindi bikoresho by ‘intambara. Urwo ruhago ni narwo basahuriramo ibyo bambura abahisi n’abagenzi.
Shabakaka Vincent yandikaga mu kinyamakuru KIBERINKA. Yavutse tariki ya 31 Gicurasi 1952, avukira ahitwaga Bunge, Komini Nyakizu, Perefegitura Butare. Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Bunge, yiga icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu Byimana nyuma akomereza muri “Groupe Scolaire de Butare”, aho yize indimi “Section Littéraire”.
Arangije yigishije aho bita kwa Kadafi i Nyamirambo, akora kuri gasutamo (Douane) yo ku Kanyaru ndetse no ku Gisenyi. Yashakanye na Musefano Marie Chantal mu 1979, babyarana abana batatu.


TANGA IGITEKEREZO