Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kamena 2012, abayobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) , basuye urwibutso rwa jenoside rwa Nyamata mukarere ka Bugesera mu rwego rwo kumenya amateka mabi yaranze ako gace ndetse no gufasha abarokotse Jenoside bahatuye, nyuma bakomereje ku cyicaro cya RSSB mu rwego rwo kwibuka abari abakozi b’iki kigo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bakigera kuri uru Rwibutso rwa Nyamata rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi mirongo ine na bitanu, babanje gusobanurirwa amateka mabi ya Jenoside y’indengakamere yabereye gace k’u Bugesera basobanurirwa ko mbere ya Jenoside, aka gace k’u Bugesera kari kazwiho kuba ariko gace leta ya Habyarimana yagenda ishyiramo Abatutsi kugirango bicwe na n’isazi ya tsetse ariko bacye bayirokotse nabo bakaza kwicwa muri mata 1994.
Uru Rwibutso rwa Nyamata basobanuriwe ko mbere rwahoze ari Parowasi ya Nyamata ariko nyuma rukaza kuba urwibutso bitewe nuko abantu basaga ibihumbi icumi biciwemo, nyuma aba bashyitsi baruteye inkunga ingana n’ibihumbi Magana atanu azarufasha mu mirimo ihakorerwa.
Nyuma yo gusura uru Rwibutso, abakozi ba RSSB bakomereje mu mudugudu wa Karambi akarere ka Bugesera mu rwego rwo gufasha abacitse kw’icumu bahatuye.
Aba bashyitsi bageneye inkunga aba batishoboye ingana na miriyoni cumi n’imwe zizafasha aba batishoboye kugezwaho umuriro ndetse n’amazi,bakaba banahaye aba baturage bimwe mu biribwa by’ibanze birimo amavuta, amasabune, umuceri ndetse n’ibindi bifite agaciro ka miriyoni ebyiri n’igice.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Rwagaju Louis wari muri uyu muhango, yashimiye ikigo cya RSSB kuba cyatekereje kuza gusura aka gace k’u Bugesera kuko gafite amateka y’umwihariko bityo asaba aba baturage kwigira ku mateka mabi baciyemo bakiyubakira igihugu cyizira amacakubiri.

Dr Gakwaya Innocent wari uhagarariye iki kigo cy’ubwiteganyirize, yavuze ko bafashe gahunda yo kuza gusura aka gace mu rwego rwo guha icyubahiro abazize uko batiremye ndetse no kwifatanya na barokotse jenoside kudaheranwa n’agahinda.Yavuze kandi ko iki kigo kigira gahunda yo gusaba abayobozi bakababwira tumwe mu duce dufite abatishoboye nyuma bagashakirwa inkunga yo kubafasha nkuko babigenje muri uyu mudugudu wa Karambi.
Nyuma yo kuva mu karere ka Bugesera, Aba bakozi ba RSSB bakomereje ku cyicaro cyayo cyiri mu mujyi wa Kigaki mu rwego rwo kunamira abari abakozi bacyo bagera kuri 19 bishwe hagati ya Mata na Nyakanga mu 1994.
Nyuma yo kunamira aba bakozi bacyo bishwe muri Jenoside, hatashywe urwibutso rushya rw’iki kigo rwubatswe mu rwego rwo gufasha aba bakozi muri iki kigo ndetse n’abavandimwe babo kujya babona aho bajya bafatira umwanya wo kwibukira izi nzirakarengane zakorera iki kigo mbere ya jenoside.

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri RSSB,Nkusi Marcel akaba yasabye abanyarwanda bose kwamagana abantu bamwe bajyipfobya jenoside yakorewe abatutsi ,asaba urubyiruko kujya ruba abahamya beza kuko ruba rwasuye aho ayo mahano yakorewe.
Madam Louis Ndengeyingoma umuyobzi wungirije muri RSSB, yasabye ababyeyi kujya bafata iya mbere bagatoza abana babo urukundo kuko iyo batojwe urwango usanga ubaraze amerekezo mabi ndetse ngo uretse ko nabo ubwabo baba batiretse dore ko ingaruka za jenoside ntawe zitageraho, aboneraho gusaba Abatutsi barokotse jenoside kutiheba kuko iki kigo ndetse na leta y’ubumwe babari inyuma mukwiyubaka.

Uyu muhango ukaba witabiriwe n’abashyitsi batandukaye barimo abahagarariye abari abakozi bicyi kigo, abayobozi ba ibuka, aba CNLG ndetse n’abahagarariye amatorero mugihugu.
Iki kigo cy’ubwiteganyirize Rwanda Social Security Board kigizwe n’icyahoze ari RAMA na Caisse Sociale du Rwanda, byombi bikaba byarashyizwe hamwe mu mwaka wa 2010.
TANGA IGITEKEREZO