00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Obama yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

IRAKOZE Richard

Kuya 7 April 2012 saa 09:35
Yasuwe :

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida wa Amerika (White House), Barack Obama, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yasabye amahanga y’isi yose kurushaho kuzirikana inshingano afite zo kurinda abaturage no kurushaho kubizeza ko impfu z’agashinyaguro zitazongera kubaho.
Muri iri tangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 6 Mata 2012, Perezida Obama avuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Abanyamerika muri rusange bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka.
Avuga kandi ko (…)

Avuga kandi ko ashimira u Rwanda uruhare rugira mu kurushaho gufasha amahanga kubungabunga amahoro.

Dore itangazo rya Perezida Obama mu kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi

Imyaka 18 irashize nyuma ya Jenoside yo mu Rwanda, duhagaritse gahunda ngo twibuke mu gahinda n’umubabaro iminsi 100 ubwo abantu bicwaga.

Isura y’urupfu rw’agashinyaguro kw’ababyeyi (abagabo, abagore), abana (abakobwa, abahungu) iracyadushengura umutima, kandi ikibutsa ibihugu by’isi inshingano dusangiye zo gukora ibyo dushoboye byose ngo turinde abaturage (abasivile) kandi tunizeze ko amarorerwa y’aka kageni atazasubira ukundi.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika twifatanije mu kababaro n’Abanyarwanda, kandi turibuka abo bose bavukijwe ubuzima. Kandi uko twibuka, tunishimira iterambere ry’u Rwanda rugana imbere rurenga ibyabaye bibabaje mu ngamba rwafashe zo guhindura ubuzima bwabo, mu musanzu rutanga wo kurinda abaturage (abasivile) mu bindi bihugu muri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye yo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Abanyamerika bazakomeza kwagura umubano, ubufatanye no gushyigikira Abanyarwanda bashaka kubaka amahoro n’ejo hazaza h’icyizere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages