00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Murambi: Umurenge wa Kicukiro wibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

Nshimiyimana Emmanuel Jimmy

Kuya 18 June 2012 saa 09:45
Yasuwe :

Umurenge wa kicukiro wo mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, wasuye urwibutso rwa jenoside rwa Murambi, mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi zahaguye.
Umuyobozi w’uyu umurenge Niyireba Achille, Yavuze ko guhitamo uru Rwibutso, byari bigamije kumenya amateka nyayo y’ibyabereye I murambi mu karere ka Nyamagabe. Bakigera kuri uru rwibutso basobanuriwe amwe mu mateka yaranze ibihe bya jenoside muri ako karere ndetse banatambagizwa ibice bigize uru (…)

Umurenge wa kicukiro wo mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, wasuye urwibutso rwa jenoside rwa Murambi, mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi zahaguye.

Umuyobozi w’uyu umurenge Niyireba Achille, Yavuze ko guhitamo uru Rwibutso, byari bigamije kumenya amateka nyayo y’ibyabereye I murambi mu karere ka Nyamagabe.

Bakigera kuri uru rwibutso basobanuriwe amwe mu mateka yaranze ibihe bya jenoside muri ako karere ndetse banatambagizwa ibice bigize uru rwibutso.

Ubwo bashyiraga indabo ku mva z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, uhagarariye u rwibutso yabanje kubasa gufata umunota umwe wo kwibuka inzirakarengane zaguye aho. Nyuma bakomeza basura ibyumba bibitse imibiri yabaguye aho bigera kuri makumyabiri na bine.

Aganira na IGIHE, Umuyobozi w’Umurenge wa Kicukiro yagize ati : ”tugiye gushishikariza abaturage b’umurenge wacu ndetse n’abandi banyarwanda muri rusange, gukunda umurimo biteza imbere, gukundana bagafatanya muri byose, bakarwanya icyazana urwango rwose bakumira icyabasubiza inyuma, kigakurura amacakubiri yasubiza Abanyarwanda muri jenoside.

Yasabye Abanyarwanda bose muri rusange gukunda umurimo bagateza imbere igihugu cyabo, nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga ati “ Twigire ku mateka, twubaka ejo hazaza”.

Batoni Penina uyobora Njyanama y’umurenge wa Kicukiro, yavuze ko gusura uru rwibutso bibafasha kwibuka imiryango n’inshuti bazize Jenoside ndetse bugatuma n’abatabizi bamenya ububi bwa Jenoside kugira ngo itazongera kubaho mu Rwanda.

Umurenge wa Kicukiro wakusanyije inkunga y’amafaranga ibihumbi ijana yo gufasha ibikorwa bitandukanye by’urwibutso rwa Murambi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .