00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MININFRA yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside

Yanditswe na

Gaston Rwaka

Kuya 26 May 2012 saa 03:19
Yasuwe :

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kuwa gatanu yibutse abari Abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abakozi bibutswe ni abakoreraga icyahoze ari MINITRAP na MINITRANSCO arizo zavuyemo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ubu.
Umuhango wo kwibuka wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ku Kacyiru, witabirwa n’imiryango n’inshuti z’abuze ababo bakoraga muri izi Minisiteri, ndetse n’Abakozi ba Minisiteri nyirizina.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Albert Nsengiyumva, yagize (…)

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kuwa gatanu yibutse abari Abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abakozi bibutswe ni abakoreraga icyahoze ari MINITRAP na MINITRANSCO arizo zavuyemo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ubu.

Umuhango wo kwibuka wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ku Kacyiru, witabirwa n’imiryango n’inshuti z’abuze ababo bakoraga muri izi Minisiteri, ndetse n’Abakozi ba Minisiteri nyirizina.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Albert Nsengiyumva, yagize ati:”Kwibuka ni ngombwa, hakabaho kuzirikana imbaraga, ibitekerezo n’umurava w’abari abakozi babashije gukora byinshi byubaka igihugu“.

Yakomeje avuga kandi ko Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ishinzwe kubaka no gusigasira ibikorwa remezo bikomeye byo guteza imbere igihugu, bityo ko utakubaka ibikorwa bihamye ngo uhindukire urebe ko ibyo wubatse biramba, nawe utabanje kwiyubaka ubwawe.

Yavuze kandi ko igikorwa cyo kwibuka kigomba guhoraho kandi kigahora kinozwa kurushaho, ndetse hakabaho gushyira imbaraga mu gukomeza guhuza no gufasha ababuze ababo bari abakozi ba Minisiteri bagahora biyumva mu muryango wa MININFRA nk’uko bawuhozemo.

Uyu muhango kandi wabanjirijwe go gusura uwibutso rwa Nyanza ya kicukiro, aho Abakozi n’imiryango y’ababuze ababo basobanuriwe amateka y’urwo Rwibutso ndetse Minisiteri isigira urwibutso inkunga y’amafaranga ibihumbi 500 ashobora kwifashishwa nko mu mirimo yo kurusukura.

Mbere y’ibyo bikorwa byombi, Minisiteri kandi yasuye Umududugu wa Kamatamu uherereye mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali utuyemo Abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.

Minisiteri yabateye inkunga y’ibiribwa na Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda zizagurwamo inka zizahabwa abatishoboye kurusha abandi nabo bakazoroza bagenzi babo kugirango barusheho gukomeza kwifasha.

Umudugudu wa Kamatamu utuwe n’abacitse ku icumu batishoboye bagera kuri 540, bibumbiye mu miryango 100.

Abo bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 batujwe mu Mudugudu wa Kamatamu muri 2008 baturutse mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Nyarugenge.

Ubwo Minisitiri Albert Nsengiyumva yacaniraga urumuri ushinzwe gutwara abantu n'ibintu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .