Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 abakozi ba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) bibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakaba kandi banasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi.
Kuri uru rwibutso aba bakozi bashyize indabyo ku mva, ahashyinguye imibiri irenga 250,000 bafashe umunota wo guceceka mu rwego kwibuka abahashyinguye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma habayeho kwinjira mu rwibutso no gusobanurirwa uko Jenoside yateguwe, uko yabaye mu Rwanda, kandi babona ingero z’ibindi bihugu nabyo byagiye bigwiririrwa n’amahano ya Jenoside mu mateka y’isi.
Alex Ruzibukira ushinzwe inganda ntoya muri MINICOM, mu izina rya Minisitiri w’Ubucuruzi yavuzeko iyi Minisiteri yabuze abakozi barenga 20 nubwo umubare wose utaramenyekana bakaba bagiye bashyingurwa ahantu hatandukanye. Ruzibukira yongeraho ati: “Tuzahora twibuka bakozi bacu bazize Jenoside”.
Ruzibukira kandi anavuga ko gusura urwibutso ari nko kujya mu ishuri ry’amateka kuko uhava umenye uko u Rwanda rwabayeho kera, ukamenya amateka rwanyuzemo nubwo harimo n’amateka atari meza.
Albert Bizimana nawe ushinzwe gahunda ya hanga umurimo muri MINICOM avuga ko gusura u rwibutso bituma umuntu amenya neza amateka y’u Rwanda harimo n’amabi bityo ukaba wakosora abashobora gushaka kugoreka amateka. Ati:“Uwaje aha amenya amateka nyayo”.
Iyi minisiteri ikaba yaratangiye gahunda yo kujya isura imiryango aba bazize Jenoside baturukagamo mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Kwibuka byakomereje kuri MINICOM, aho abakozi bayo n’ibindi bigo biyishamikiyeho bakurikiye ibiganiro bitandukanye.




TANGA IGITEKEREZO