00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeanette Kagame yifatanije n’umuryango AVEGA mu gusoza iminsi 100 y’icyunamo

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 4 July 2012 saa 09:44
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nyakanga, Madamu Jennette Kagame umufasha wa perezida wa Repubulika Paul Kagame, yifatanije n’Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutis, AVEGA AGAHOZO, mu muhango wo gusoza iminsi 100 y’icyunamo, no gutegura umunsi wo Kwibohoza.
Muri uko gusoza icyunamo Abarokotse Jenoside batanze ubuhamya bw’ibyababayeho, uburyo babayeho muri iki gihe, ndetse n’ingamba bafite zo kwiyubaka cyane ko benshi bavuze ko AVEGA ari yo yatumye bagarura ubumuntu, kuko (…)

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nyakanga, Madamu Jennette Kagame umufasha wa perezida wa Repubulika Paul Kagame, yifatanije n’Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutis, AVEGA AGAHOZO, mu muhango wo gusoza iminsi 100 y’icyunamo, no gutegura umunsi wo Kwibohoza.

Muri uko gusoza icyunamo Abarokotse Jenoside batanze ubuhamya bw’ibyababayeho, uburyo babayeho muri iki gihe, ndetse n’ingamba bafite zo kwiyubaka cyane ko benshi bavuze ko AVEGA ari yo yatumye bagarura ubumuntu, kuko mbere bifuzaga urupfu bakarubura bitewe n’ubuzima bubi barimo.

Murebwayire Console yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya bwe bwarijije abari bahari, yavuze ko interahamwe zamugiriye nabi, arakubitwa, ahinduka igisengegeri kandi nyuma yo kurokoka yari afite inshingano zo kwita ku bandi bana b’imfubyi bagera kuri 11.

Hamwe n’ikiniga n’agahinda kenshi katumye ananirwa gutanga ubuhamya yagize ati:”Ibyatubayeho ni agahoma munwa, muri jenoside n’ababyeyi nta mpuhwe bari bagifite”. Murebwayire yongeyeho ko ubu asigaye ari rwiyemezamirimo mu karere ka Kirehe, asigaye agirirwa icyizere aho yari umuyobozi wa Gacaca mu murenge,ndetse ni umuhuzabikorwa w’umurenge ari nayo mpamvu yagize ati:”Ntitukiri abapfakazi ahubwo turi amasugi kuko aho kuba ibibazo muri rubanda ubu twabaye ibisubizo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’AVEGA Kayirere Odette, yerekanye film igaragaza ingaruka jenoside yagize ku bafpakazi, aho bamwe bafashwe ku ngufu bakanduzwa indwara zidakira, abandi bafite abana batazi ba se bababyara kuko ababyeyi babo bafashwe ku ngufu n’abantu batazi, iyi film iteye agahinda irangira igaragaza intambwe aba bafpakazi bamaze kwigezaho.

Kugeza ubu aba bapfakazi bamaze kwiyakira, abenshi basigaye ari intangarugero mu bikorwa by’iterambere. Dusingizemungu Jean Pierre uhagarariye IBUKA yagize ati:”Ndashimira abagore bagize AVEGA kuko bakoresha neza amahirwe bagize yo kurokoka, ntibayapfushe ubusa ahubwo bagamije kwiteza imbere”.

Kayirere kandi agaragaza iyi film yongeyeho n’ubushakashatsi bwakozwe, bugaragaza umubare w’abapfakazi ba jenoside bari hejuru y’imyaka 70 mu gihugu cyose, bakaba bashaka ubufasha kuko batagishoboye gukora imirimo ikomeye. Ubushakashatsi bwerekana ko Intara y’Amajyepfo ikomeje kugira umubare munini w’abapfakazi ba jenoside bagera ku 1762, kandi niyo ifite umubare munini utarabona ubufasha ugera kuri 357.

Minisitiri w’Umuco na siporot Mitali Protais yashimiye imikorere y’AVEGA, kuko yafashije abapfakazi ba jenoside kwibeshaho nyuma y’ibibazo byari byasize benshi mu bibazo by’ingutu. Mitali ati: “AVEGA yafashije abapfakazi ba jenoside gutanga imbabazi, yongeraho ati:” Kwibuka ntibikabaheze mu gahinda”. yabasabye kujya bakorera ku mihigo kandi bakayesa.

Minisitiri Mitali yasobanuye ko AVEGA ariyo yafashe iyambere ijya gushaka imibiri y’abazize jenoside, ibashyingura mu cyubahiro, avuga ko Leta izakomeza kujya ibakorera ubuvugizi hose kuko ibyo bakora ari ingenzi. yashoje agira ati: “Amezi atatu arashize turunamutse, ariko ni ugusubika icyunamo kuko ntikirangiye, n’igihe tuzaba tutakiriho abazize jenoside bazahora bibukwa”.

N’ubwo rero bari mu gikorwa cyo gusoza icyunamo, nyuma habayeho gucinya akadiho binyuze mu bahanzi batandukanye, ndetse habaho n’amarushanwa yo kubyina hatangwa n’ibihembo.

Umukecuru Mukarugema Tereza w’imyaka 77 niwe warushije abandi n’ubwo abyina ahese umugongo yishingikirije akabando, nyamara yitereraga hejuru nk’abasore. Nyuma yo gushimisha benshi harimo na Madamu Jennette Kagame, Mukarugema yatangarije igihe ati: “Ndizihiwe kuko nabonye abantu banganiriza, irungu ryendaga kuzanyica kuko abana banjye 10 bose biciwe muri jenoside, abamba hafi kugeza ubu ni AVEGA”.

Umuhanzi Eric Senderi ari nawe wamuhembye CD y’indirimbo zivuga kwibohora, n’intore itaganya, akaba yarafatanije na Munyanshoza Dieudone gususurutsa abari bahari.Ibyo kandi nabyo bikaba byari mu rwego rwo gutegura umunsi mukuru wo kwibohora, no gushima ingabo za FPR Inkotanyi zabarokoye.

Foto:Imbuto Foundation


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .