00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Kwiyegereza abacitse ku icumu mu bihe byo kwibuka bituma batigunga"

Yanditswe na

Mihigo wa Mugabo Frank

Kuya 5 April 2012 saa 12:18
Yasuwe :

Ibi ni ibitangazwa n’abagize Humura Family, umuryango ufite inshingano yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baguye ku misozi hirya no hino.
Uyu muryango ugizwe n’abahoze biga muri Groupe Scolaire AIPER Nyandungu bari bibumbiye no muri AERG yaho.
Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye bahisemo kwibumbira hamwe bakiteza imbere cyane cyane bubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda nk’Urubyiruko.
Uru rubyiruko kandi nk’uko twabitangarijwe n’uhagarariye Humura Family, Nyetera Ernest (…)

Ibi ni ibitangazwa n’abagize Humura Family, umuryango ufite inshingano yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baguye ku misozi hirya no hino.

Uyu muryango ugizwe n’abahoze biga muri Groupe Scolaire AIPER Nyandungu bari bibumbiye no muri AERG yaho.

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye bahisemo kwibumbira hamwe bakiteza imbere cyane cyane bubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda nk’Urubyiruko.

Uru rubyiruko kandi nk’uko twabitangarijwe n’uhagarariye Humura Family, Nyetera Ernest yatubwiye y’uko mu gihe cy’icyunamo bategura ibikorwa byo kwibuka ndetse no gufasha abafite ibikomere bya Jenoside.

Ati: “Kuri iyi nshuro ya cumi n’umunani twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twahisemo gusura impfubyi ziba mu Mudugudu wa Ruhanga, Akarere ka Gasabo mu rwego rwo kubafasha no kubafata mu mugongo muri iyi minsi y’icyunamo.”

Ndetse ngo usibye no gusura izo mpfubyi bateganya kugirira ijoro ryo kwibuka mu Murenge wa Nyarugunga.

Ubwo twaganiraga n’urubyiruko rugize Humura Family badutangarije ko inshingano yabo ya mbere ari ukwibuka no guha agaciro abazize Jenoside mu 1994, kubaka no kugarurira agaciro igihugu cy’u Rwanda.

Humura Family yifuriza buri munyarwanda wese gukunda u Rwanda no guharanira amahoro.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages