Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwali Alphonse, arasaba abatuye iyi ntara n’Akarere ka Huye by’umwihariko gukomeza kwitabira ibikorwa bijyanye no kwibuka, kuko ari ukwigarurira agaciro batakaje ubwo Jenoside yakorwaga.
Ibi Guverineri Munyantwali yabitangarije mu Murenge wa Ruhashya ku wa 25 Werurwe, ubwo muri uyu murenge no mu yindi bituranye bibukaga ku nshuro ya 18 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu murenge n’iyo bituranye.
Abaje muri uyu muhango basabye ko abasizwe iheruheru na Jenoside bitabwaho, kwamagana abashaka kubahohotera, gufasha abacitse ku icumu kugira imibereho myiza no kugaragaza aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iri ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Mukantwari Dative, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, yihanganishije abafite ababo bashyinguye i Ruhashya, icyakora avuga ko abahashyinguye atari bo bonyine bahiciwe, bityo asaba abatuye Ruhashya bagize uruhare muri Jenoside gutinyuka bakerekana aho imibiri y’abo bishe iherereye.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere, Mutwarasibo Cyprien yihanganishije ababuriye ababo i Ruhashya, avuga ko kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buzakomeza kubaba hafi no kubafasha guhangana n’ingaruka za Jenoside.
Mutwarasibo yasabye abacitse ku icumu gukomeza kwishakamo ibisubizo, asaba kandi ko abazi aho imibiri y’abishwe muri Jenoside bahagaragaza igashyingurwa mu cyubahiro kuko igihe cyose abapfushije ababo baba batarabashyingura baba nta mahoro bafite, ari na byo bibatera gukomeza guhungabana.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse wari waje kwifatanya n’ababuriye ababo i Ruhashya, yashimye uburyo abaturage bari bitabiriye uku kwibuka ndetse no kuba abazize Jenoside bakomeje gushyingurwa kandi bagashyingurwa mu nzibutso zibahesha icyubahiro bambuwe.
Guverineri Munyantwali yasabye ko abantu bakomeza kurushaho kwitabira ibikorwa byo kwibuka, kuko ari ugusubirana agaciro abanyarwanda bose batakaje muri Jenoside.
Yagize ati: “Kuza kwibuka abazize Jenoside ni ukwigarurira agaciro kuko natwe twagataye igihe tutababuzaga kwicwa.” Yasabye abayobozi gukoresha imbaraga nyinshi mu gusubiza icyubahiro abacyambuwe na Jenoside, kuko ubwo Jenoside yakorwaga abayobozi batagize icyo bakora ngo barenganure abicwaga, ibyo bikaba ari agaciro bagomba kwisubiza.
Mu murenge wa Ruhashya hari hasanzwe hashyinguye imibiri y’abazize Jenoside 42 158, hakaba muri uyu mwaka harashyinguwe indi 35. Gusa imibiri y’abishwe muri Jenoside ntirashyingurwa yose, abatuye uyu murenge n’inkengero zayo bakaba basabwa gukomeza gutanga amakuru ku haba hakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside.


















TANGA IGITEKEREZO