00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Kwibuka ni uguha agaciro abo twabuze’

Yanditswe na

Turikumwe Noel

Kuya 26 May 2012 saa 11:19
Yasuwe :

‘Kwibuka si ugutoneka inkovu z’ababuze ababo si no kubatera agahinda, ahubwo ni uguha agaciro no gusubiza ubumuntu ababwambuwe.’
Ibi byavugiwe mu muhango wo kwibuka wabaye kuwa gatanu 25 Gicurasi 2012, ku rwibutso rwubatse kuri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi(MINECOFIN), ubwo iyo Minisiteri yibukaga abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatusi muri Mata 1994.
Nk’uko byatangajwe n’Umubyeyi Assoumpta,mu buhamya nk’uwari umukozi muri iyi Minisiteri ndetse akaba yarahaburiye (…)

‘Kwibuka si ugutoneka inkovu z’ababuze ababo si no kubatera agahinda, ahubwo ni uguha agaciro no gusubiza ubumuntu ababwambuwe.’

Ibi byavugiwe mu muhango wo kwibuka wabaye kuwa gatanu 25 Gicurasi 2012, ku rwibutso rwubatse kuri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi(MINECOFIN), ubwo iyo Minisiteri yibukaga abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatusi muri Mata 1994.

Nk’uko byatangajwe n’Umubyeyi Assoumpta,mu buhamya nk’uwari umukozi muri iyi Minisiteri ndetse akaba yarahaburiye umufasha we, ngo ubwo yageraga muri iyi Minisiteri mu mwaka w’1990, abakozi bari babanye neza. Nyamara nyuma gato ibintu byaje kugenda nabi ndetse bagaha amanota abakozi bagendeye ku kuntu umuntu yitabira inama z’amashyaka kugera ubwo batangiraga kwica benshi mu bari abakozi b’iyi Minisiteri harimo n’umugabo we.

Jean Paul Muhire, wari uhagarariye ababuze ababo bakoraga muri iyi Minisiteri, yashimye ko iyi Minisiteri yabijeje kububakira urwibutso none rukaba rwaruzuye. Ariko yibutsa ko baba bakeneye abababa hafi kugira ngo bumve ko batari bonyine ndetse banababwire uko abayeyi babo bitwaraga. Yasabye kandi ko ibigo ababyeyi babo basizemo amafaranga nk’isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi ba leta yajya iborohereza ntibagorwe n’impapuro cyane.

Mu ijambo uhagarariye Umuryango Ibuka ndetse na n’uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) bavuze bose bagarutse ku kamaro ko kwibuka ndetse banasaba iyi Minisiteri kujya ikurikirana ubuzima bw’impfubyi zasizwe n’abari abakozi bayo cyane cyane aho bagiye basiga imari dore ko abo bafite amakuru ahagije.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa yashimiye abitabiriye icyo gikorwa ndetse ashimira n’abakozi ba Minisiteri ayoboye bagize uruhare mu itegurwa ry’iki gikorwa. Yanijeje ubufasha bwose bushoboka imiryango yabuze abayo bakoraga muri iyi Minisiteri.

Hibutswe abari abakozi b’iyi Minisiteri ndetse n’ibindi bigo byari biyishamikiyeho. Uyu muhango kandi warimo umuhanzi Mariya Yohana mu ndirimbo n’umuvugo yahimbiye abari abakozi ba MINECOFIN bazize Jenoside ndetse hari n’umuhanzi Eric Senderi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .