00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kinazi: MTN yatanze amafaranga Miliyoni 1,5, mu kubaka urwibutso rwa Jenoside

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 10 April 2012 saa 10:44
Yasuwe :

Mu bikorwa byayo bya buri mwaka birimo no gusura Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe by’icyunamo, kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mata 2012, Sosiyete y’itumanaho MTN yasuye urwibutso rwa Kinazi mu karere ka Ruhango ndetse barutangaho n’umusanzu.
Aha MTN yasuye, hashyinguye imibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi mirongo itandatu bishwe muri Jenoside, bakaba bagishyinguye mu mashitingiti bitewe n’ubushobozi bwabuze kugira ngo bubakirwe ahantu habasubiza agaciro bambuwe.
Nyuma (…)

Mu bikorwa byayo bya buri mwaka birimo no gusura Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe by’icyunamo, kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mata 2012, Sosiyete y’itumanaho MTN yasuye urwibutso rwa Kinazi mu karere ka Ruhango ndetse barutangaho n’umusanzu.

Aha MTN yasuye, hashyinguye imibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi mirongo itandatu bishwe muri Jenoside, bakaba bagishyinguye mu mashitingiti bitewe n’ubushobozi bwabuze kugira ngo bubakirwe ahantu habasubiza agaciro bambuwe.

Nyuma y’uko bamwe mu barokotse basobanuriye abakozi ba MTN amateka yaranze aka gace, ndetse bakavuga ku bwicanyi bw’indangakamere bwakorewe Abatutsi baho, berekanye ko bagifite ikibazo gikomeye cy’uko ababo bishwe kugeza n’ubu bagishyinguye muri za shitingi.

MTN yemeye inkunga y’Amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni imwe n’igice(1.500.000Frw) yo gufasha uru rwibutso.

Nkuko yabisobanuye mu ijambi rye, Mary Ashimwe ushinzwe abakozi muri MTN yijeje abarokotse ndetse n’ubuyobozi bw’aka karere ko ubufasha bwabo butagarukiye aha.

Mary Ashimwe ushinzwe abakozi muri MTN ashyira indabo ahashyinguye imibiri irenga 60 000

Yashimiye kandi ubutware abacitse ku icumu rya Jenoside bagaragaza, agira ati:”Birashimishije kubona abacitse ku icumu nyuma y’ibikomere byose banyuzemo, ubu basa neza ndetse ntube wabatandukanya n’abandi.”

Mary Ashimwe yongeyeho ko kwifatanya n’abanyarwanda muri MTN ari igikorwa gisanzwe kandi baha agaciro, ati:”MTN ni ikoramo abanyarwanda ni iy’Abanyarwanda, kandi tuzi ko abanyarwanda batariho tutakora.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ruhango, Mugeni Jolie Germaine yashimiye cyane iki gikorwa cya MTN avuga ko kitari kimenyerewe muri aka karere, ati:”Twajyaga tubona ibikorwa nk’ibi mu tundi turere, tukibaza impamvu bidakorwa mu Ruhango.”

Yasobanuye ko akarere ka Ruhango gafite umushinga wo kubaka urwibutso ndetse n’imva zizashyingurwa iyo mibiri irenga 60 000, ariko ko byagiye bitinzwa n’ubushobozi buke ndetse n’abatsindiye amasoko batabashije kuzuza ibyo basabwaga.

Urwibutso rwa Kinazi ruzatwara akayabo ka miliyono 500 z’amafaranga y’u Rwanda, imibiri iri ahantu hatandukanye mu murenge wa Kinazi ikazashyingurwamo mu cyubahiro.

I Kinazi hagize umwihariko waho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bitewe n’uko hari Abarundi b’Abahutu bari barahahungiye, maze mu 1994 bijandika mu bwicanyi bw’indengakamere aho baryaga n’imitima y’abantu.

Muri uyu murenge kandi hari urwobo rufite metero zirenga 30 mu bujya kuzimu, rwajugunywagamo Abatutsi, abandi bagatabwamo bagihumeka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages