Itorero ribyina imbyino za kinyarwanda, rigizwe ahanini n’urubyiruko ryitwa “Inshongore z’urukaka” riherereye mu murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ryakoze urugendo rwo kwibuka ndetse no kunamira imibiri ibihumbi 53 ishyinguye ku rwibutso rwa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Uru rugendo rwakozwe bava ku kuruzi rw’Akagera aho benshi bita kuri Nyabarongo Abagize iri torero barenga 50 bafata umunota wo kwibuka, ndetse no gushyira indabo mu mazi mu buryo bwo kwibuka inzirakarengane zajuguywe muri uru ruzi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma bakomereje ku rwibutso Nyamata aho basobanuriwe amateka y’abazize Jenoside muri aka Karere. Hano mu Bugesera habaye Jenoside ifite umwihariko kuko kuva muri 1959 Abatutsi bavanwaga mu bice bitandukanye by’igihugu bajyanwayo kugira ngo bicwe n’inzara cyangwa n’isazi yahabaga yitwaga tsetse yaryaga umuntu mu minota akaba apfuye.

Théodore Rutazigwa umuyobozi witorero yagize ati:”Jyewe mbona ibi byose twabyamagana dufatanyije mu kubabaka ubumwe, ndetse tukanazamura umuco nyarwanda kandi tukagera kw’iterambere ry’ umuntu n’iry’ igihugu kuko ibi byose kugirango bibe ni uko hari habayemo amacakubiri mu Banyarwanda.

Umusaza ukuze muri iri torero Timothy yavuze ko gusura urwibutso ari uburyo bwo kugirango uru rubyiruko rwirebere ibyabaye kugira ngo babone uburyo bwo kubigisha guca amacakubiri no kugira ngo batazabyiruka batazi mateka mabi yaranze u Rwanda ngo bayirinde.
Inshongore z’Urukaka zifite intego yo guteza imbere umuco nyarwanda, ndetse no kwimakaza ubumwe mu rubyiruko.
Iri torero rimaze imyaka 2 rivutse, rifite n’izindi nshingano zo gutoza abana imbyino za Kinyarwanda n’umuco gakondo mu bihe by’ibiruhuko.
TANGA IGITEKEREZO