Muri gahunda yo guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri tariki ya 27 Gicurasi Abasirikari bakuru, Abapolisi, ndetse n’Abasivile bari mu mahugurwa y’Umuryango w’Abibumbye y’ibyumweru bibiri basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, kugira ngo barusheho kumenya amahano yagwiririye u Rwanda.
Abitabiriye ayo mahugurwa y’Umuryango w’Abibumbye baturuka mu bihugu bitandukanye, basuye urwibutso rwa Gisozi bagamije kurushaho kumva amateka yaranze u Rwanda kuva ku mwaduko w’abazungu kugeza ubwo genocide yakorerwaga abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.
Mbere yo gutambagizwa inzu y’urwibutso babanje gushyira indabyo ku mva zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane igera ku 259,000, banafata umunota wo guceceka bibuka mu rwego rwo guha icyubahiro izo nzirakarengane.
Ubwo batemberezwaga mu rwibutso, basobanuriwe hifashishijwe inyandiko n’amashusho uko Abanyarwanda bari babanye kuva mbere y’ubukoloni, mu gihe ndetse na nyuma y’ubukoloni, kugeza igihe Jenoside yakorwaga, banabwirwa kandi uburyo guverinoma y’ubumwe ikomeje kuhangana n’ingaruka za Jenocide yunga Abanyarwanda binyujijwe muri gacaca.
Umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa akaba ari n’umwarimu Carolyn Mcaskie aratangaza ko ibyo yabonye kuri uru Rwibutso bibabaje kandi ko bagomba kubyigiraho kugira ngo Jenoside itazagira n’ahandi iba ukundi.
Nkuko Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe gushakashaka kikanigisha ibijyanye no Kubungabunga Umutekano (Rwanda Peace Academy), Brig. Gen. Kabandana Innocent yabivuze, hari impamvu yihariye yatumye abitabiriye aya mahugurwa basura urwibutso rwa Gisozi.
Aya mahugurwa y’ibyumweru bibiri atangwa n’Umuryango w’Abibumbye, buri mezi atandatu, ubu ari kubera mu Rwanda kuri Lemigo Hotel muri wa Kigali aho agenerwa abasirikare bo mu rwego rwa Jenerali, Abapolisi b’aba Komiseri n’Abasivire bagamije gukora mu bikorwa byo kubungabunga umutekano ahavutse ibibazo. Mu bantu 26 bayitabiriye, harimo abanyarwanda 4.
Foto: Sonny Celestin Habimana
TANGA IGITEKEREZO