Imibiri 84 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, niyo yashyinguwe ku cyumweru tariki ya 27 Gicurasi 2012 mu rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi.
Uru rwibutso rwubatse mu Kagari ka Nkingo ho Murenge wa Gacurabwenge ubwo abanyakamonyi, inshuti n’abavandimwe bibukaga ku buryo bw’umwihariko inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso.
Uwavuze mu izina ry’abacitse ku icumu Bamurange Tharcille, mu buhamya bwe yagarutse ku nzira y’umusaraba yaranze ubuzima bwe na bagenzi be mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uyu mubyeyi yavuze ko Abatutsi bagiye batotezwa ndetse bagahezwa n’ubutegetsi bwa kera mu buryo bunyuranye uko imyaka yagiye isimburana; haba mu mashuri ndetse bagakumirwa mu kubona imirimo.
Bamurange yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside anashima muri rusange Leta y’u Rwanda kubera uruhare rwayo mu kongera kunga imibanire y’abanyarwanda.
Egide Nkuranga ni Visi perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, we yashimye intambwe abanyarwanda bamaze gutera mu kwitabira imihango yo kwibuka, cyane ko mu myaka yashize wasangaga iki gikorwa giharirwa gusa abacitse ku icumu. Yasabye abanyakamonyi gukomeza uwo murongo mwiza kuko ari byo bizatuma ubumwe n’ubwiyunge nyakuri bigerwaho.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques umuyobozi w’aka Karere yavuze ko bazakomeza kuba hafi no gukorera ubuvugizi abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, haba mu kubonera amacumbi abatari bayabona no kwita ku mibereho yabo muri rusange kugira ngo babashe guhangana n’ingaruka basigiwe na Jenoside.
Mu butumwa bwe, Depite Pierre Claver Rwaka nawe wari waje kwifatanya n’abanyakamonyi muri ibi bihe by’akababaro, yatangaje ko kwibuka ari ugusubiza icyubahiro Abatutsi bambuwe mu gihe cya Jenoside, yavuze kandi ko bibabaje kubona umuntu yica umuturanyi we, ababyeyi n’abandi bari barahanye igihango abaziza gusa uko Imana yabaremye.
Iyi ntumwa ya rubanda mu nteko inshinga amategeko y’u Rwanda yasabye abanyarwanda muri rusange kwamaganira kure ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bakimakaza imibanire myiza hagati yabo kuko aribyo musingi wo kubaka ejo heza h’iki gihugu.
Iyi mihango yo kwibuka yaranzwe kandi no gushyira indabo kumva, amasengesho y’abanyamadini, ubuhamya, indirimbo z’abahanzi byose byagarukaga ku bihe bikomeye abatutsi baciyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kugeza magingo aya, uru rwibutso rwa Kamonyi rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi barenga ibihumbi 35.
Faustin NTAKIRUTIMANA, Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Kamonyi
TANGA IGITEKEREZO