Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994 bize mu bigo byo mu Byimana, Icyizere family barakataje muri gahunda batangiye yo kwiyubaka bakiri mu ishuri.
Aba biganjemo abize muri Ecole des Scinces de Byimana, Groupe Scolaire Notre Dame de Lourde na Ecole Technique de Mukingi.
Abo banyeshuri bakiri ku mashuri yisumbuye bavuga ko ngo bageragezaga kwikemurira ibibazo bahuraga na byo mu buzima bwa buri munsi.
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye bamwe bagakomeza Kaminuza abandi bakajya mu mirimo itandukanye; basanze bakwishyira hamwe bagakora ikintu gikomeye cyabagirira akamaro kikanagirira akamaro barumuna babo basize mu mashuri.
Ibi ngo byanabafasha kuguma bashyigikirana no gufatana mu mugongo mu gihe cyo kwibuka ababo bazize Jenoside, niko bihurije mu muryango bawita ”Icyizere family”.
Ni kuri iyo mpamvu rero abanyamuryango bahuriye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda maze bitorera abazabahagararira kugira ngo bakomeze kandi banihutishe gahunda nyinshi ziganisha cyane mu kwiyubaka yaba mu buzima busanzwe ndetse no mu gusana imitima yakomerekejwe na Jenoside.
Uwari uyoboye amatora Eric Munyanziza yatangarije IGIHE ko amatora yabaye mu mucyo no mu bwisanzure yitabirwa n’abanyamuryango b’Icyizere bize muri bya bigo twavuze haruguru bo kuva mu mwaka w’amashuri w’2007.
Hamwe n’abandi batorewe iyindi myanya nk’uburinganire (Gender), imibereho myiza, akanama gashinzwe igenzura, itangazamakuru ndetse n’imikino; Kayumba Jean paul watorewe kuyobora Icyizere yavuze ko bazafatanya gukomeza gahunda bari baratangiye.
Yagize ati: ’’Tuzaharanira kwibuka abantu bishwe batabonewe irengero ndetse no gutera ibiti mu butaka basigiwe n’ababo buri kwangirika. Tuzanafatanya mu gukora imishinga izaduteza imbere ikanagirira akamaro barumuna bacu bakiri mu mashuri.”
TANGA IGITEKEREZO