Ku nshuro ya 18, Akarere ka Huye kifatanyije n’igihugu cyose kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye abagatuye n’inshuti zabo kurushaho kwitabira ibiganiro n’ibindi bikorwa byose bijyanye no kwibuka, kuko bituma nta wakongera gutekereza kuri Jenoside, na cyane ko mu kwibuka hakorwamo imirimo myinshi irimo no gusobanura ku buryo burambuye ibibi bya Jenoside.
“Kwibuka biduha imbaraga zo kudaheranwa n’agahinda, tugahagurukira kubaka igihugu cyacu,” ubu ni bumwe mu butumwa umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugène yatanze mu gutangiza icyunamo cyatangirijwe muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere yasabye abanyehuye kuzakomeza kwitabira gahunda zose zateguwe muri iki gihe cy’icyumweru Abanyarwanda bongera kwibukamo ubwicanyi bwakorewe Abatutsi buteguwe na leta.
Yavuze ko kwitabira gahunda z’icyunamo bituma abantu bazirikana ku bubi bwa Jenoside, ibi bigafasha mu kuba nta yindi Jenoside yakongera kubaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye yasabye ibigo bitandukanye byo muri aka karere gukomeza kwibuka abazize ubwoko bwabo, abasaba no kuzitabira ibikorwa byose biteganijwe muri iki gihe cy’icyunamo, muri ibi bikorwa hakaba harimo gushyingura abazize Jenoside.
Ibikorwa nk’iki kandi, ni byo umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Professor Silas Lwakabamba yagarutseho, asaba abanyehuye kuzafata Kaminuza mu mugongo mu gikorwa cyo gushyingura inzirakarengane 15 zabonetse mu ishyamba rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hafi y’amacumbi y’abanyeshuri.
Izabiriza Jeanne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo wari waje kwifatanya n’abanyehuye mu gutangiza icyunamo, yasabye abitabiriye uyu munsi kwigirira icyizere, ati: “Iyo umuntu yigiriye icyizere atangira kwiyubaka”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo yavuze ko ibyo Abanyarwanda bagezeho mu myaka 18 ari byiza, avuga ko ariko iyo hataba Jenoside u Rwanda ruba rwarageze kuri byinshi kurushaho, bityo asaba abanyehuye kongera imbaraga mu byo bakora barushaho kwigira ku mateka.
Mu Karere ka Huye, kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi bizajyana n’ibikorwa byo kwita ku nzibutso z’abazize Jenoside ndetse no kwita by’umwihariko ku bo yasize iheruheru. Zimwe muri izo nzibutso zirasanwa, izindi zikaba ziri kubakwa mu buryo bujyanye n’igihe.
Hateganyijwe ibikorwa bitandukanye byo gushyingura nko mu Murenge wa Simbi ku wa 18 Mata, Gishamvu ku wa 20 Mata, i Tumba ku wa 21, Musange na Huye ku wa 22 Mata n’ahandi hatandukanye; Abanyehuye n’inshuti zabo bakaba basabwa kuzitabira ibi bikorwa kugira ngo hakomeze kwibukwa abazize Jenoside hatekerezwa ku buryo bwo guteza igihugu imbere.
Kwibuka byatangijwe n’ingendo zo kwibuka abazize Jenoside. Abatuye Umurenge wa Ngoma batangiriye urugendo mu Mujyi wa Huye, mu gihe abo mu murenge Tumba batangiriye ku ishuri ribanza rya Tumba, bose bahurira ku rwibutso rw’abazize Jenoside rwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ingendo nk’izi zikaba zakozwe mu mirenge yose igize Akarere.


















TANGA IGITEKEREZO