00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hafashwe ingamba zo gufasha abahungabanye

Yanditswe na

Emile Nsabimana

Kuya 12 April 2012 saa 01:46
Yasuwe :

Huye - Kugira ngo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye bigende neza, ari abayobozi ndetse n’abatuye Akarere uyu mwaka bashyize imbaraga nyinshi mu gufasha abantu bahura n’ikibazo cy’ihungabana.
Ibi byatanze umusaruro ugaragara, kuko bigaragara ko umubare w’abagize ikibazo cy’ihungabana uyu mwaka wagabanyutse ugereranyije no mu myaka ishize, ahanini bitewe no kubaba hafi ndetse no kubaganiriza.
Kugeza ku wa 11 Mata 2012, abari bamaze kugira ikibazo (…)

Huye - Kugira ngo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye bigende neza, ari abayobozi ndetse n’abatuye Akarere uyu mwaka bashyize imbaraga nyinshi mu gufasha abantu bahura n’ikibazo cy’ihungabana.

Ibi byatanze umusaruro ugaragara, kuko bigaragara ko umubare w’abagize ikibazo cy’ihungabana uyu mwaka wagabanyutse ugereranyije no mu myaka ishize, ahanini bitewe no kubaba hafi ndetse no kubaganiriza.

Kugeza ku wa 11 Mata 2012, abari bamaze kugira ikibazo cy’ihungabana bari 41, muri bo 33 bakaba barafashirijwe kuri site bibukiragaho bakoroherwa. Umunani bo bajyanywe ku bigo nderabuzima bya Kinyamakara, Rusatira na Mbazi baba ari ho bafashirizwa, kandi na bo bakomeje kugenda boroherwa. Umuntu umwe ni we wagiye ku Bitaro bya Kabutare avuye mu Murenge wa Gishamvu, na we akaba yarafashijwe ku buryo yorohewe.

Ubwitabira mu biganiro n’izindi gahunda zo kwibuka na byo birashimishije, bikaba bigaragara ko abanye Huye bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kwibuka. Ikindi kiri gukorwa muri iki gihe cyo kwibuka, ni ugutanga inkunga zo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside. Imibare igaragaza ko amafaranga agera ku bihumbi magana abiri yatanzwe nk’inkunga yo kunganira abacitse ku icumu, iki kandi kikaba ari igikorwa gikomeza.

Biteganyijwe ko icyunamo kizasozwa ku wa gatanu tariki ya 13 Mata, gusa mu Karere ka Huye ibikorwa bijyanye no guha agaciro abazize Jenoside bikazakomeza cyane cyane mu kuvugurura inzibutso no gushyingura imibiri igenda iboneka.

Inkuru dukesha: Emile Nsabimana, Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages