00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisozi: Umukecuru wacitse ku icumu yubakiwe inzu

Yanditswe na

Rachel Mukandayisenga

Kuya 12 April 2012 saa 06:30
Yasuwe :

Kuri uyu wa kane tariki 12 Mata mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi habereye igikorwa cyo kubakira inzu yo kubamo umukecuru wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abaturage bo muri aka gace bakoze umuganda rusange bubakira inzu umukecuru Nyirandegeya Anastasie bahereye ku musingi kugeza bashyizeho amabati.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Murekatete Patricia, avuga ko nyuma yo kumwubakira bafite gahunda yo kumuha (…)

Kuri uyu wa kane tariki 12 Mata mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi habereye igikorwa cyo kubakira inzu yo kubamo umukecuru wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abaturage bo muri aka gace bakoze umuganda rusange bubakira inzu umukecuru Nyirandegeya Anastasie bahereye ku musingi kugeza bashyizeho amabati.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Murekatete Patricia, avuga ko nyuma yo kumwubakira bafite gahunda yo kumuha amashanyarazi, ibikoresho by’ibanze byo gushyira mu nzu ndetse bakazanamuha itungo ryo kumufasha.

Murekatete avuga ko igikorwa cyakozwe uyu munsi mu muganda udasanzwe warimo ingabo zo muri uyu murenge cyatawe amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu n’igice. Iyi nzu yubatswe ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro.

Bamwe mu ngabo z'igihugu bari bitabiriye iki gikorwa
Umukecuru Anastasie wubakiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages