00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ESSI Nyamirambo yibutse abanyeshuri n’abakozi bayo bazize Jenoside

Yanditswe na

Roger marc Rutindukanamurego

Kuya 22 June 2012 saa 06:34
Yasuwe :

ESSI Nyamirambo yibutse abanyeshuri n’abakozi bayo bazize Jenoside. Ni ku nshuro ya gatatu ESSI Nyamirambo yibuka abanyeshuri, abarimu n’abandi bakozi bakoreraga muri rusage ikigo ndangamuco cy’Abayisilamu kizwi ku izina ryo kwa Khadafi .
Uwo muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwamagana Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo, nyuma y’urwo rugendo bamwe mu banyeshuri abarimu ndetse n’abakozi b’ikigo ndangamuco cy’Abasilamu bari bahagarariye abandi, berekeje ku rwibutso rwa (…)

ESSI Nyamirambo yibutse abanyeshuri n’abakozi bayo bazize Jenoside.
Ni ku nshuro ya gatatu ESSI Nyamirambo yibuka abanyeshuri, abarimu n’abandi bakozi bakoreraga muri rusage ikigo ndangamuco cy’Abayisilamu kizwi ku izina ryo kwa Khadafi .

Uwo muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwamagana Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo, nyuma y’urwo rugendo bamwe mu banyeshuri abarimu ndetse n’abakozi b’ikigo ndangamuco cy’Abasilamu bari bahagarariye abandi, berekeje ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruba ku Gisozi berekwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo barusheho kwigira ku mateka bikazabafasha kubaka ejo hazaza heza bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka.

Uku kwibuka kwasigiye iki abanyeshuri?

Mu Kiganiro na IGIHE, Mbonigaba Degris umunyeshuri ushinzwe itangazamakuru n’ikinyabupfura muri ESSI Nyamirambo, yatangaje ko uku kwibuka gutuma bamenya amateka mabi yaranze igihugu akakiviramo Jenoside yakorewe Abatutsi ikanashyirwa mu bikorwa cyane cyane n’urubyiruko, bigatuma bafata umwazuro wo kuyirwanya bivuye inyuma bakoresheje imbaraga zikubye kabiri izakoreshejwe n’urubyiruko muri Jenoside.

Uku kwibuka kwasigiye iki abarimu?

Hakizimana Celestin uhagarariye abarimu, yatangarije IGIHE ko kwibuka ari ugusubiza agaciro abazize jenoside banamaganira kure ko byazanasubira ukundi.

Mu ijambo ry’umuyobozi wa ESSI Nyamirambo Munyakazi Isaac, yatangaje ko ari ngombwa guhera mu bana bato bigishwa ububi bwa Jenoside dore ko abenshi banavutse nyuma yayo, kugira ngo bazakurane umuco mwiza w’amahoro bahindure amateka mabi yaranze igihugu bubake igihugu kizira amacakubiri n’umwiryane mu Banyarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .