Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kaminuza by’i Butare(CHUB) kuri uyu wa kane bwateguriye abakozi babikoramo ikiganiro kirebana no kwibuka ibyabaye ariko biganisha kukubaka ejo hazaza.
Iki kiganiro cyatanzwe na Dr. Munyandamutsa Naasson, Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane Bigamije Amahoro (IRDP) akaba n’inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe.
Dr.Munyandamutsa yavuze ko kwibuka hatangwa ubuhamya ari ngombwa cyane kuko bituma uwagiriwe nabi cyangwa uwarokotse Jenoside yongera kwisubiza ubumuntu kubera ko abamugiriye nabi bamwumvishaga ko nta gaciro afite ndetse ko atari n’umuntu nk’abandi, ibyo rero bikagera aho bimukukiramo akumva ko ari byo bikamuherana. Kuvuga ibyo bintu ukabishyira ahagaragara ni byiza kuko bituma ubivuga abisohokamo.
Dr. Munyandamutsa yongeyeho ariko ko ntawukwiye guhatirwa gutanga ubuhamya na gato ahubwo ko ari icyemezo umuntu akwiye kwifatira ku giti cye bimuvuye ku mutima. Iyo bitagenze gutyo bishobora guteza izindi ngaruka zirimo kurushaho guhungabana ndetse no kwiheba.
Yagiriye inama abarokorse Jenoside baba bashaka gutanga ubuhamya mu ruhame cyangwa ahateraniye abantu benshi ko bakwiye kubikora bafite icyo bagamije, bazi abo babibwira ndetse bazi n’ingaruka bishobora kubatera; ngo ibyo nibabanza bakabitekereza mbere yo gutanga ubuhamya ingaruka zizajya ziba nkeya cyane bitandukanye no kubikora utabyiteguye.
Yavuze ko utanga ubuhamya yakwiye kubanza akirenga we ubwe akabona kugira icyo abwira abandi, aha nibwo bizagira icyo bifasha cyane yaba abo abibwiye ndetse nawe ubwe kuko nta ngaruka bizamugiraho cyane birimo nk’ihungabana.
Munyandamutsa yagize n’icyo abwira abandi baba baturanye cyangwa bakorana na bagenzi babo barokotse Jenoside ko amagambo ashobora gukiza cyangwa akica, akaba ari nayo mpamvu mu gihe nk’iki cyo kwibuka abantu baba bakwiye kwitondera kuvuga amagambo akomeretsanya kuko bituma uwakorewe amahano yongera gusubira mu byamubayeho ndetse bikaba byamugiraho ingaruka.
Yakomeje avuga ko muri iki gihe kwifatanya n’uwarokotse ndetse no kumuba hafi ari ngombwa kuko bituma yumva ko atari wenyine mu kababaro, ahubwo ko afite abandi bababaranye nawe.
Inkuru dukesha: Mugabe K. Robert, Ushinzwe Itangazamakuru muri CHUB


















TANGA IGITEKEREZO