00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dominique Celis yarambiwe abavuga ko abacitse ku icumu badatanga amahoro

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 29 May 2012 saa 09:14
Yasuwe :

IGIHE yaganiriye na Dominique Celis wanditse igitabo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda yise "Geneurs de survivants!" adusobanurira uko igitekerezo cyo kwandika cyamujemo, akangurira n’abandi kwandika, kugira ngo ibyabaye bitazibagirana no kandi ntibizongere kubaho ukundi.
IGIHE: Ni iki cyatumye wandika igitabo kuri Jenoside?
Dominique Celis : mu by’ukuri sinigeze ntekereza ko nzandika igitabo! Ni inshuti yanjye yitwa jerome jamin wansabye kwandika kuri jenoside (…)

IGIHE yaganiriye na Dominique Celis wanditse igitabo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda yise "Geneurs de survivants!" adusobanurira uko igitekerezo cyo kwandika cyamujemo, akangurira n’abandi kwandika, kugira ngo ibyabaye bitazibagirana no kandi ntibizongere kubaho ukundi.

IGIHE: Ni iki cyatumye wandika igitabo kuri Jenoside?

Dominique Celis : mu by’ukuri sinigeze ntekereza ko nzandika igitabo! Ni inshuti yanjye yitwa jerome jamin wansabye kwandika kuri jenoside yakorewe Abatutsi kugirango bizace mu nzu y’ibitabo yayoboye hagati ya 2008 na 2011 yitwa "Libertés j’ecris ton nom" ikorana n’ikigo kitwa centre d’action laïque.

Nyuma y’igihe kinini namuganirije ukuntu u Bubiligi bwagize uruhare bwo kutagira icyo bukora kigaragara mu guhana abakekwaho kuba barakoze bagashyira no mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi, batuye kandi bidegembya mu Bubiligi n’imiryango yabo nkaho ntacyo bakoze, bagenda bapfobya jenoside yakorewe abatutsi ku mugaragaro ntacyo bishisha bavuga ko habayeho jenoside ebyiri bafashijwe n’inshuti zabo bagenda babeshya.

Icyo naringendereye nandika kandi ni ukwerekana inzitizi zikomeye zo guturana no kwamagana n’abobahora bapfoba ndetse n’inshuti zabo zibashyigikiye, iki gitabo gifite ibika bitandatu, bitatu bya mbere byerekana amateka guhera mu gihe cy’ubukoroni kugeza ku rupfu rw’uwahoze ari Perizada w’u Rwanda Habyarimana Juvenal, igika cya kane kivuga kuri jenoside nyirizina, nerekana uko gupfobya byakomereye ku ihunga ry’abagiye muri Congo-Zaïre, ibika bindi bibiri biheruka bivuga uko bimeze muri iyi minsi turimo ya vuba, ni ukuvuga icya gatanu kivuga imituranire y’abishe n’abiciwe, icya gatandatu kivuga uko ibintu bimeze mu gupfobya na demokarasi.

IGIHE : Watwibwira, ukatubwira n’ibikorwa byawe bya buri munsi, nuko urwana uru rugamba?

Dominique Celis : Nka musaza wanjye na murumuna wanjye, navukiye i Burundi aho mama yari yarahungiye, data yakoraga nk’umwarimu w’imibare. Twaje no kuba mu rwanda no muri Zaïre, kugeza dusubiye mu Bubiligi. Nize philosophie ubu nkora mu byerekeranye na politiki mu nteko nshingamategeko (collaboratrice politique auprès d’un parlementaire et d’un echevin adjoint au maire) mu Mujyi wa Liège). Mpora ndwanira uburinganire kuri bose n’uburenganzira bwa muntu no kuzuza nawe ibyo asabwa n’amategeko.

IGIHE: Ni iyihe nama waha abacitse ku icumu nyuma y’iki gitabo wanditse n’uru rugamba urwana rutoroshye?

Dominique Celis: Ni ikibazo kitoroshye gusubiza...

Ni ikibazo gikomeye ntabonera igisubizo kuko nanjye ubwanjye ibyo babayemo hagati y’umwaka w’ 1990 na 1994. Ariko ndashaka kuvuga ku bintu bibiri: icya mbere ndabwira abarokotse jenoside yakorewe abatutsi icya kabiri ndabwira abazasoma iyi nkuru.

Ndashaka kwihanganisha kandi mbwira abarokotse ko bagira imbaraga zo kuvuga ibyo babayemo n’ibyo babonye babyandika. Niwo muti wa mbere wo kurwanya abapfobya jenoside; kuba inyangamugayo no kurwana no kubangabunga amateka yanditswe cyangwa yakozwemo ama film n’ibindi bikabikwa neza kuko bizafasha ubushakashatsi mu gihe kizaza mu kumenyekanisha uburyo jenoside yakorewe abatutsi yateguwe igashyirwa mu bikorwa.

Hari uburyo bwinshi bwo gutanga ubuhamya, kwishyira hamwe mukaganira, kwandika, kubishyira mu ndirimbo, gushushanya, kandi ndemeza ko hari abantu benshi biteguye kubitangamo umusanzu bafasha abazabigerageza.

Buri wese muri twe ku bumenyi n’ubushobozi afite ntitwari dukwiye kurekera abapfobya urubuga rwo kudutobera amateka.

Ikindi nshaka kuvugaho ni imibereho y’abacitse ku icumu bakorewe ibya mfura mbi cyangwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cya jenoside (viols sexuels)abenshi muri bo bandujwe agakoko getara SIDA kandi abenshi babyaye abana batifuzaga, ibi ni uburyo bukoreshwa cyane n’abategura jenoside bakayishyira mu bikorwa bagomba kubihanirwa by’intangarugero, iyo babikoze ababikorewe babana n’intimba, benshi baba ibicibwa mu miryango yabo nk’abakoze icyaha gikomeye kandi ababibakoreye badahanwa.

Ndabwira igitsina gore cyose cyakorewe ayo mahano ko mbatekereza kandi ko icyubahiro cyabo ntaho cyagiye, ntabwo aribo bari bakwiye kugira icyimwaro ni ababibakoreye bari bakwiye kukigira bakanabihanirwa by’intangarugero.

Ndabasaba kugenda bemye kandi bakomeye ndabazirikana. Muzatange ubuhamya kuko burya kubivuga bigabanya umutwaro bikaruhura umutima.

Dominique Celis yatangarije IGIHE ko muri make ingingo ebyiri zamuhaye imbaraga zo kwandika ari akababaro aterwa no kumva abagenda bashinyagurira abacitse ku icumu mu buhamya batanga ku byababayeho muri jenoside, ati : "ako gashinyaguro kabakorerwa gatuma babara ubugira kenshi nyuma yo kwicirwa imiryango yabo, ababyeyi, inshuti."

Ikindi ni uko yashatse ubwe kwereka abatari abanyarwanda ukuri nyakuri ku byabaye bahora bibaza uko byatangiye nuko byashyizwe mu bikorwa kugeza ubwo hicwa abantu barenze miliyoni.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .