00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AERG izatanga ubujyanama mu ihungabana mu cyunamo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 April 2012 saa 11:34
Yasuwe :

Abanyamuryango b’Umuryango w’Abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) barenga 800, bahuguwe mu bujyanama ku ihungabana, bakaba bazatanga ubufasha hirya no hino mu gihugu mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 18.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango AERG, Egide Gatari atangaza ko abahuguwe bazafasha mu byiciro bitatu: mu gukumira, bigisha, baganira n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, babafasha kwirinda ihungana cyangwa guhangana (…)

Abanyamuryango b’Umuryango w’Abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) barenga 800, bahuguwe mu bujyanama ku ihungabana, bakaba bazatanga ubufasha hirya no hino mu gihugu mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 18.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango AERG, Egide Gatari atangaza ko abahuguwe bazafasha mu byiciro bitatu: mu gukumira, bigisha, baganira n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, babafasha kwirinda ihungana cyangwa guhangana naryo, kuba ahabera imihango yo kwibuka, bakagoboka abahuye n’ihungabana no gukomeza gukurikirana abahuye naryo.

Mu bigo by’amashuri by’umwihariko, Egide Gatari yemeza ko abanyamuryango ba AERG bazakomeza gukurikirana abanyeshuri bahuye n’ihungabana, kugeza igihe basubiye uko bari basanzwe.

Mu barenga 800, mu gigugu cyose, Umujyi wa Kigali wihariye abagera kuri 266. Mu bigo by’amashuri makuru na za kaminuza bizatanga umubare munini, harimo Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) ifitemo abagera ku 130, Amashuri Makuru yo muri Kigali, nka KIE na INILAK zizatanga abarenga 60 kuri buri shuri rikuru, ...ku bazakora kuri Stade Amahoro ku wa 7 Mata 2012, bazaba bambaye imyenda isa yose, yanditweho “AERG; HUMURA NTURI WENYINE”, bari ku miryango ya sitade yose kuva ku wa mbere kugera ku wa 19.

Mu bibazo byagaragaye mu myaka ishize mu gihe cy’icyunamo, harimo abahungabanye bageraga mu bigo by’ubuvuzi ntibagire ababakurikirana, kutagira ubushobozi bwo kwita kuri abo bantu n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango AERG, yatangarije Izuba Rirashe ko kubera amikoro make y’urwego ahagarariye, nta buryo bwo korohereza ingendo abanyamuryango babo kugera ahantu hazibukirwa, kimwe no kubona ifunguro, ku bantu baba biriwe mu nshingano nk’izo. Ati “Abanyamuryango bacu, bazatanga ubumenyi, ariko ku bikoresho nkenerwa ni ugufashwa n’izindi nzego.”

Inkuru dukesha: Izuba Rirashe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages