Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 abari abakozi n’ abarwayi b’ibitaro bikuru bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, kuri uyu wa gatanu muri CHUB habereye umuhango wo kwibuka abantu batandukanye bahaguye baturutse mu nkengero z’aho biri.
Yaba ubuhamya bwagiye butangwa ndetse n’abagiye bafata ijambo bose bagarutse ku bubi bwa Jenoside, bakangurirwa kuyirwanya no kwirinda ingengabitekerezo yayo.
Munyentwali Alphonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepho yasabye abari aho bose kwimakaza indangagaciro za Kinyarwanda, kuko iyo ziza kugirwa n’abanyarwanda bose Jenoside itari kubaho, yasabye abantu bose gushyigikira iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, birinda icyasubiza inyuma ibimaze kugerwaho, hamwe no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kubera ko ihemukira cyane nyirukuyigira, kuyirwanya ni ukurengera mugenzi wawe ndetse na nyirayo yirengera.
Iki gikorwa cyo kwibuka kandi cyakurikiwe kandi no kugabira inka abacitse ku icumu batishoboye bo mu Mirenge wa Gishamvu na Karama. Gishamvu hakaba hatanzwe inka icumi naho Karama hagatangwa zirindwi.
Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya CHUB, Dr.Musemakweri André, yavuze ko kugabira abaturage bo muri iyi mirenge biri muri gahunda yo kwibuka abazize Jenoside, ariko hakanafashwa n’abayirokotse basizwe iheruheru, ndetse bikaba no muri gahunda ya Girinka munyarwanda, gahunda yatangijwe na Perezida Kagame.
Ababonye inka bose uko ari 10 bakaba bashimiye ubuyobzoi bwa CHUB kuri iki gikorwa cy’ubugiraneza bakaba bavuze ko guhabwa izi nka bigiye kubahindurira imibereho igatera imbere kandi bizeza abari aho ko izo nka bazazitaho neza.
TANGA IGITEKEREZO