00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntibagifata icyunamo nk’umwanya wo guhendahendwa – Mutakwasuku

Yanditswe na

Gilbert Mwizerwa

Kuya 14 April 2012 saa 07:11
Yasuwe :

Ibi ni ibyagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Akarere mu Murenge wa Rugendabari ku mugezi wa Nyabarongo aharoshywe benshi mu Batutsi mu gihe na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mutakwasuku yagarutse ku buryo bw’ubwitabire bw’ibiganiro by’icyunamo byaberaga ahantu hatandukanye mu karere ayobora, akemeza ko umuco mubi wo kwirirwa binginga banahendahenda (…)

Ibi ni ibyagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Akarere mu Murenge wa Rugendabari ku mugezi wa Nyabarongo aharoshywe benshi mu Batutsi mu gihe na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mutakwasuku yagarutse ku buryo bw’ubwitabire bw’ibiganiro by’icyunamo byaberaga ahantu hatandukanye mu karere ayobora, akemeza ko umuco mubi wo kwirirwa binginga banahendahenda abaturage kwitabira gahunda z’icyunamo wacitse bivuye ku myumvire yo kumenya akamaro ko kwibuka, asaba ababyeyi gusobanura amateka batayanyuze ku ruhande bikigisha urubyiruko rwavutse mu gihe na nyuma ya Jenoside kwigira ku mateka bagakuramo icyiza bubaka ejo hazira Jenoside kandi nk’ababyeyi bakarebera hamwe icyahindanyije amateka, aho guharanira guhunga no gushaka kwitwa abandi dutange umuganda wacu.

Icyo umuryango IBUKA n’abacitse ku icumu bagarukaho

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Muhanga, Innocent Rutsibuka yavuze ko kwibuka atari ukwihorera, cyangwa kugarura amateka mabi ahubwo ari inshingano ya buri munyarwanda, asaba abari bateraniye aho ko mu gihe nk’iki cyo kwibuka Abatutsi bishwe hakwiye no kwibukwa n’abatanze ubuzima bwabo kugira ngo bagire abandi barokora ndetse bakanabohoza igihugu. Ndetse kandi ntibaheranwe n’agahinda, bagakunda umurimo no kwiyumvamo icyizere kandi ko bidashoboka, bitaba ndetse bitazongera.

Naho uwatanze ubuhamya we avuga ko nyuma yo kumujugunyira abana 5 muri Nyabarongo biturutse ku mbaraga zuzuye ubukana bw’ubugome kuko batarebye uruhinja cyangwa ibindi uretse kubita inyenzi, agaterwa, agasahurwa n’abaturanyi yumva bitazamuva ku mutima ariko akaba afite icyizere nk’umunyarwandakazi uhamye agaruka ku mibereho y’ abacitse ku icumu agaragaza ko n’ubwo itaramera neza ku buryo bwifuzwa ariko inzego zitandukanye z’ubuyobozi zizakomeza gukora uko zishoboye kugira ngo izamuke.

Uyu muhango watangiye mu masaha ya saa tatu za mu gitondo wabanjirijwe n’umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hahorwa n’urugendo rwerekeza ku mugezi wa Nyabarongo ahari urukuta rwanditseho amazina 68 ya bamwe mu bashije kumenywa bajunywe muri uyu mugezi nyuma hashyirwamo indabo mu gihe hagwaga imvura nyinshi yakurikiwe n’igitambo cya misa yo gusabira abazize jenoside hanatangirwamo inkunga y’amafaranga ibihumbi 79 mu gihe imvura itigeze ituza.

Icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18 muri aka karere cyari Cyatangiriye mu Murenge wa Kiyumba gitangijwe n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga Madamu Yvonne Mutakwasuku ku itariki 7 Mata 2012, gifite insanganyamatsiko igira iti : "Twigire ku mateka twubake ejo hazaza".


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages