00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga 700 bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside i Washington DC

Yanditswe na
Kuya 9 April 2012 saa 10:05
Yasuwe :

Abantu basaga 700 b’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bava muri Canada na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku munsi w’ejo bahuriye muri Kaminuza ya Georgetown muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kwibuka Abatutsi basaga miliyoni bishwe muri Jenoside.
Iyi yari gahunda y’iminsi ibiri yatangiye ku itariki 7 Mata saa munani z’amaywa igeza kuya 8 Mata saa cyanda z’amaywa.
Mu itangazo dukesha Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rivuga ko abitabiriye uyu muhango bunamiye abazize (…)

Abantu basaga 700 b’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bava muri Canada na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku munsi w’ejo bahuriye muri Kaminuza ya Georgetown muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kwibuka Abatutsi basaga miliyoni bishwe muri Jenoside.

Iyi yari gahunda y’iminsi ibiri yatangiye ku itariki 7 Mata saa munani z’amaywa igeza kuya 8 Mata saa cyanda z’amaywa.

Mu itangazo dukesha Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rivuga ko abitabiriye uyu muhango bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse banashima abarokotse uburyo bakomeje kwikura mu bibazo bacamo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, James Kimonyo, yibukije abari muri uyu muhango ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka atahindurwa na buri umwe wese. Kuko yateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa na leta. Yanavuze ko ari ikosa rikomeye ryakozwe.

Ambasaderi Kimonyo yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uko hagomba kwigirwa ku mateka hategurwa ejo hazaza heza. Yagize ati: “Tugomba kugana imbere mu nzira y’uko tutasubira mu makosa yabaye mu gihe cyashize”.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Ambasaderi Barrie Walkley intumwa idasanzwe mu Karere k’Ibiyaga Bigari no muri Kongo y’Umunyamabanga wa Leta muri Amerika Hilary Clinton, yashimye uruhare rw’abarokotse na leta y’u Rwanda bakora mu kurushaho gusohoka mu bibazo batewe na Jenoside yanabijeje ko bazakomeza kuba hafi u Rwanda mu gushimangira ibyagezweho.

Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Immaculee Iribagiza, yagize ati: “Turifuza gukomeza kurwanya abahakana Jenoside”.

Yibukije abari aho ko na Yesu yari yanzwe ariko amaze kuzuka yavuze ko umuntu adashobora kuba ingwate ibihe byose.

Uyu muhango wo kwibuka waranzwe n’indirimbo n’ubuhamya bw’abacitse ku icumu batandukanye, uyu muhango kandi wanaranzwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye kuri Washington DC National Mall rugera ku Rwibutso rwa Martin Luther King.

Abari baje kwibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages