Kuri uyu wa kane tariki ya 14 kanama 2012, nibwo ishuri rya ES Kamashi ryakoze urugendo berekeza ku rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngororero mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside bahashyinguye.
Uru rugendo rwatangiriye mu kuri iki kigo cy’amashuri giherereye mu murenge wa Kageyo, rusorezwa ku rwibutso rwubatse muri aka karere.
Umuyobozi w’ikigo cya ES Kamashashi n’abanyeshuri yari ayoboye,bakiriwe n’uhagarariye ibuka mu karere ka Ngororero Niyonsenga Jean d’Amour.
Mu ijambo rye uhagarariye ibuka mu karere ka Ngororero, yagarutse ku mateka yaranze ya Jenoside ndetse by’umwihariko aya Jenoside yakorewe abatutsi baguye ku rwibutso rwa Ngororero.
Yavuze ko mu karere ka Ngororero hari inzibutso zigera kuri 7 zishyinguwemo imibiri y’abatutsi igera ku bihumbi 42,000, naho ku rwibutso rwa Ngororero hakaba hashyinguwemo imibiri y’abatutsi isaga 14,500. Yavuzeko Amateka y’uru rwibutso yihariye kuko ubwicanyi bwahabereye bwakozwe mu buryo bw’agashinyaguro gakabije, basuka esansi ku nzu yari hafi y’urwo rwibutso bagatwikiramo abari bahahungiye banabicisha impiri n’imihoro.
Nyuma yo kubwirwa bimwe mu mateka y’uru rwibutso, hashyizwe indabo ku mibiri ishyinguye kuri uru rwibutso.
Mu ijambo ry’umuyobozi w’akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe ubukungu Emmanuel Mazimpaka yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri rwari rwasuye uru rwibutso gufashwa kwibuka ndetse no kwiyubaka n’ibyo biboneye ku rwibutso. Yanenze kandi abanyapolitiki bateguye ubu bwicanyi, anasaba urubyiruko kurangwa n’umubano uzira amacakubiri.
Kuri uru rwibutso kandi hashyinguye n’indi mibiri y’Abatutsi bari bahungiye Kabgayi bazanywe n’amabisi babambuye imyenda bicirwa ahari ibiro by’akarere hifashishijwe imashini za MINITRAPE maze barenzwaho itaka.
Uru rwibutso rugizwe n’ibice bitatu, igice cya mbere ni icyumba abari barahungiye aha bararagamo, igice cya kabiri ni ahashyinguwe imibiri naho igice cya gatatu ni imva ishyinguwemo imibiri.
TANGA IGITEKEREZO