00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru b’imikino bateguye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside

Yanditswe na

Egide MUGISHA

Kuya 4 April 2012 saa 10:37
Yasuwe :

Abanyamakuru b’imikino bakorera mu Rwanda bateguye igikorwa cyo kwibuka abakinnyi, abatoza, abasifuzi n’abandi bose bari bafite aho bahuriye na siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro twagiranye na Bonnie Mugabe uyobora Ihuriro ry’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byigenga mu Rwanda (RISPN) yadutangarije ko iki gikorwa kigamije kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi b’imikino n’abandi bari bafite aho bari bahuriye n’imikino bishwe muri Jenoside yakorewe (…)

Abanyamakuru b’imikino bakorera mu Rwanda bateguye igikorwa cyo kwibuka abakinnyi, abatoza, abasifuzi n’abandi bose bari bafite aho bahuriye na siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro twagiranye na Bonnie Mugabe uyobora Ihuriro ry’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byigenga mu Rwanda (RISPN) yadutangarije ko iki gikorwa kigamije kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi b’imikino n’abandi bari bafite aho bari bahuriye n’imikino bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mugabe yakomeje adutangariza ko n’ubwo iki gikorwa gitegurwa na RISPN ko ari icyabanyamakuru bose b’imikino bo mu Rwanda, Mugabe ati: “Iki n’igikorwa cyo kwibuka, aho tuzaba duha icyubahiro abazize uko baremwe, twese abanyamakuru b’imikino mu Rwanda twishyize hamwe kugira ngo iki gikorwa kizagende neza”.

Amakuru dukesha ubuyobozi bwa RISPIN iki gikorwa giteganyijwe kuba tariki ya 12 Mata 2012 aho abanyamakuru ba siporo mu Rwanda n’abazabaherekeza bazasura urwibutso rw’i Gatsibo, bagasura ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Kiziguro, icyo gikorwa kizasorezwa i Remera kuri Petit Stade ahazabera ijoro ryo kwibuka.

Mugabe yatangarije IGIHE ko bafite gahunda yo kuzajyana na bamwe mu bakinnyi bahagarariye u Rwanda muri Mexico cyane ko bakiri bato bagaragaza ishusho y’icyizere muri siporo y’u Rwanda.

Igikorwa cyo kwibuka abakinnyi, abatoza, abayobozi b’imikino n’abandi bafite aho bari bahuriye n’imikino mu Rwanda gitegurwa n’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda kizaba kiba ku nshuro ya kabiri nyuma yaho cyatangiye umwaka washize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages