00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana barasabwa kumenya kubaza ababyeyi ibyerekeye Jenoside

Yanditswe na

MUNYENTWALI Patrick

Kuya 10 April 2012 saa 10:51
Yasuwe :

Abana barasabwa gushishikarira kubaza ababyeyi nabo bagasabwa kutirengigiza gusobanura amateka na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nibagwire Didacienne, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, asanga abana cyane cyane abari bato, ndetse n’abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye kugira ubutwari bwo kubaza ababyeyi uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 yakozwe.
Nibagwire we asanga abana bakwiye kugira amatsiko yo kumenya ibyabaye (Jenoside yakorewe (…)

Abana barasabwa gushishikarira kubaza ababyeyi nabo bagasabwa kutirengigiza gusobanura amateka na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nibagwire Didacienne, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, asanga abana cyane cyane abari bato, ndetse n’abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye kugira ubutwari bwo kubaza ababyeyi uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 yakozwe.

Nibagwire we asanga abana bakwiye kugira amatsiko yo kumenya ibyabaye (Jenoside yakorewe Abatutsi) mu Rwanda kuko ari urufunguzo rwo kumenya ibyabaye n’imbaraga zo kubirwanya babizi kandi bibarimo, ndetse ko ari bo mbaraga z’igihugu bityo bakubaka igihugu bazi neza ko bagomba kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo bazi impamvu, kuko umubyeyi mu burere atanga ibyo nabyo asanga bigomba kuzamo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE uyu mubyeyi yagize ati: “Abana bakwiye kugira ubutwari bwo kubaza ababyeyi babo kuko biri mu nshingano z’ababyeyi cyane cyane kubyabaye mu Rwanda( Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994)kuko kubimenya bifite akamaro mu kubaka igihugu birinda icyatandukanya abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati: “Mu rugo iwacu mama yajyaga atubwira ibyabaye muri 1959 abantu bahunga yagera hagati tukamubwira tuti rekera aho, kuko byari mu nshingano ze nk’umubyeyi akabitubwira, nubwo twumvaga biduteye ubwoba ariko twaje kumenya ingaruka nziza zabyo kuko byatumye tumenya ibyabaga abatutsi bahunga kubera ubutegetsi bubi bwariho, bidufasha kurwana ishyaka ryo kubaho neza, kandi byatumye tumenya ko hari abantu badukunze”.

Mu gusoza akomeza avuga ko ababyeyi badakwiye kwirengagiza ibyo abana bafitiye amatsiko yo kumenya, kuko niho igihugu gihera cyubakwa, akomeza atanga urugero kuri Filimi “Long Coat(ikoti rirerire)” ibyigisha neza, kuko irimo inyigisho isobanutse, niba se adahari azagira amatsiko yo kubaza aho ari niba yarapfuye cyangwa afunze, umubyeyi agomba kubwiza umwana ukuri.

Nibagwire Didacienne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages