00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatorero y’ibihugu yaje yarahiye kuzitwara neza muri Fespad

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 23 February 2013 saa 06:48
Yasuwe :

Kubera irushanwa ritoroshye rizahuza amatorero y’umuco gakondo w’ibihugu 11 bizitabirira Iserukiramuco nyafurika ry’imbyino “Fespad” bihatanira kuzegukana umwanya wa mbere muri iri serukiramuco, ibihugu bimwe na bimwe byahisemo kurara bigeze i Kigali kugira ngo barusheho kwitegura.
Mu gihe Fespad biteganijwe ko itangira kuri uyu wa gatandatu, amatorero y’ibihugu nka Misiri, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC).
Aya matorero yose kuko azi ikiyategereje, ntiyigeze ajya (…)

Kubera irushanwa ritoroshye rizahuza amatorero y’umuco gakondo w’ibihugu 11 bizitabirira Iserukiramuco nyafurika ry’imbyino “Fespad” bihatanira kuzegukana umwanya wa mbere muri iri serukiramuco, ibihugu bimwe na bimwe byahisemo kurara bigeze i Kigali kugira ngo barusheho kwitegura.

Mu gihe Fespad biteganijwe ko itangira kuri uyu wa gatandatu, amatorero y’ibihugu nka Misiri, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC).

Aya matorero yose kuko azi ikiyategereje, ntiyigeze ajya kuruhuka ahubwo yahise ajya mu myitozo yamaze nk’amasaha atatu kuri Stade Amahoro.

N’ubwo amatorero y’ibi bihugu yakaniye ariko kandi ng’ibitarahagera bikaba bikomeje kubwira abateguye Fespad ko bazaza biteguye, Itorero ry’igihugu cy’u Rwanda ‘Urukerereza” narwo rwabwiye IGIHE ko rumaze icyumweru rwitegura kandi ruteganya kuzitwara neza muri iri serukiramuco.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages