Ku nshuro ya munani iserukiramuco nyafurika ry’imbyino
(Pan-African Dance Festival) "FESPAD" biteganijwe ko rizatangira tariki 23 Gashyantare kugera tariki Ebyiri Werurwe 2013, hakurikijwe uko biteguwe ishobora kuzatwara akayabo ka miliyoni 276 z’amafaranga y’u Rwanda mu kwakira, gutunga n’ibindi byose bizakenerwa n’abazaba bayitabiriye.
Ibi byashyizwe ahagaragara mu nama RDB kubufatanye na Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC) bagiranye n’abanyamakuru mu minsi ishize, hari tariki 23 Mutarama 2013, mu rwego rwo gutangaza ku mugaragaro ibyerekeranye na FESPAD yo muri uyu mwaka.
Rica Rwigamba umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, yavuze ko mu bihugu 40 byatumiwe.
By’umwihariko ariko ngo FESPAD y’uyu mwaka ifite agashya k’uko amarushanwa y’imbyino ateganijwe azagera no mu Ntara zose z’igihugu uko ari enye.
Nk’uko bisanzwe muri FESPAD y’uyu mwaka izabamo amarushanwa y’imbyino gakondo azahuza amatorero yo mu bihugu bitandukanye bizaba byitabiriye iri serukiramuco, irizarusha ayandi rihembwe.
Hateganijwemo ariko n’ibitaramo by’abahanzi batandukanye bagizwe ibanga kuko ngo mubateganywa ntarwari wemeza ko azaza.
Rica Rwigamba yibukije ko FESPAD itego yo kwimakaza amahoro no gusangizanya ibitekerezo n’ibyiza biri mu mico y’abanyafurika.
Yagize ati “Ibaho mu rwego rwo kugaragariza amahanga yose umuco wacu gakondo biciye mu mbyino ariko no mu rwego rwo kumenyekanisha Kigali ku rwego mpuzamahanga nk’ahantu habereye kandi hagenewe ibitaramo ahanini bishingiye ku muco binyuze mu kubyina.”
FESPAD igiye kuba ku nshuro ya munani kuva mu 1998, ubusanzwe iba buri myaka ibiri ukeretse iyi ya munani gusa ibaye hashize imyaka itatu.



















TANGA IGITEKEREZO