Kuwa Gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2013: Hazatangizwa iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino mu Rwanda Fespad. Rizatangirizwa i Kigali kuri Stade Amahoro i Remera.
Hazaterwa ibishashi by’umuriro mu kirere, nyuma itorero ‘Inganzo Ngali’ rifungure ibirori mu mbyino nyarwanda.
Ku Cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2013: Iserukiramuco rizakomereza i Kigali.
Amatorero yose yitabiriye iri serukiramuco Nyafurika ry’Imbyino azagaragaza imbyino gakondo zo mu bihugu aturukamo. Hazatangizwa kandi irushanwa ryo kubyina ryiswe ‘Take a break. DANCE!’
Kuwa Mbere tariki ya 25 Gashyantare 2013: Fespad izerekeza mu Ntara y’i Burasirazuba.
Hazasurwa Pariki National y’Akagera. Hazaba ibitaramo byo kubyina i Rwamagana.
Kuwa Kabiri tariki ya 26 Gashyantare 2013: Fespad izajya mu Ntara y’Amajyepfo .
Hazasurwa Kiliziya yubatswe bwa mbere mu Rwanda ari yo Kiliziya ya Save yubatswe kuwa 8 Gashyantare 1900.
Hazanasurwa bazilika ya kabiri ku mugabane wa Afurika ari yo ya Kabgayi. Hazanasurwa kandi Inzu Ndangamurage y’u Rwanda iri i Huye.
Kuwa Gatatu tariki ya 27 Gashyantare: Fespad izerekeza mu Ntara y’i Burengerazuba.
Hazasurwa ishyamba rya Nyungwe, rimwe mu mashyamba amaze imyaka myinshi kandi afite ubwoko bwinshi bw’ibiti n’inyamanswa muri Afurika. Hazasurwa kandi n’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi.
Kuwa Kane tariki ya 28 Gashyantare 2012: Fespad izajya mu Ntara y’Amajyaruguru.
Hazasura Pariki National y’i Birunga hanasurwe ingagi zo mu Birunga mu Karere ka Musanze ahahoze hitwa mu Ruhengeri.
Kuwa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2013: Fespad izaguma mu Karere ka Rubavu.
Hazabera igitaramo cyitwa ‘Fespad Jungle Party’ kizabera ku kiyaga cya Kivu - Gisenyi.
Kuwa Kane tariki 2 Werurwe 2013: Fespad izasorezwa i Kigali kuri Stade Amahoro i Remera. Hazahembwa abazaba baragaragaje imbyino nziza.
TANGA IGITEKEREZO