Ibi, uru rubyiruko ruturuka mu bihugu bigera kuri bitandatu (u Rwanda, Uganda, Malawi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Zambia n’u Burundi), rwabitangaje nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali, ku Gisozi.
Moses Mushime, umwe muri uru byiruko ukomoka mu gihugu cya Uganda, avuga ko uruzinduko bagiriye ku rwibutso, rurimo inyigisho nyinshi zikangurira Isi yose kurwanya akarengane.
Yagize ati “Gusura uru rwibutso ni ibintu by’ingenzi ku bantu bo muri Global Health Corps duharanira ubuzima rusange kandi dufite n’umuhamagaro wo kurwanya akarengane no guharanira ubutabera ku Isi. Ibi bituma twumva imbere mu mitima haje impinduka, tugafata n’ingamba zo kurwanya ibikorwa bibi nk’ibi mu bihugu byacu no ku Isi muri rusange. ”
Yongeyeho kandi ko nk’urubyiruko rukunze kugwa mu bishuko nk’ibi by’ubugizi bwa nabi, rukwiye kwigishwa ibikorwa bibyara imirimo bahugiraho ntibashorwe mu bikorwa bibi.
Savannah Russo ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba yakoreraga ubutumwa bwa GHC muri Uganda, avuga ko, nk’urubyiruko rukeneweho impinduka, gusura urwo rwibutso ari ingenzi mu kubafasha kwigira ku makosa yakozwe, ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera kuba n’ahandi ku Isi.
Jean Renée Shema uyobora Global Health Corps (GHC) muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) no mu Rwanda, avuga ko bazanye uru rubyiruko ngo rwige amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda nk’amateka y’Abanyarwanda ariko kandi n’ay’Isi yose.
Yagize ati “Ikintu cya mbere dukeneye kuri uru rubyiruko ni uko nk’uko baturuka mu bihugu bitandukanye kandi batoranyijwe nk’abanyabwenge mu barenga ibihumbi 10, dukeneye ko bagenda bakavuga ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi, bakaburizamo abapfobya jenoside kandi imbaraga bafite zabikora nk’umuryango mugari kandi uguma kwaguka.”
Barbara Bush uyobora ibikorwa bya GHC ku Isi akaba ari no mu bashinze uyu muryango, yashimangiye ko nk’umuryango w’urubyiruko rwitezweho impinduka nziza n’abayobozi b’ejo hazaza, ari byiza kumenya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kuko ari amateka y’Isi yose kandi akaba yafasha urubyiruko rwose gufatanya ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera kuba n’ahandi ku Isi.
Usibye kongera ubumenyi kuri Jenoside GHC yanatanze inkunga ya 1500.000 y’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha urwibutso gusigasira amateka rubumbatiye.
Uru rubyiruko rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ni ururimo rusoza ibikorwa byarwo muri GHC, rukaba ruri mu mwiherero umurikirwamo ibyo bagezeho mu karere ka Bugesera.















TANGA IGITEKEREZO