00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RGB yongeye gusesa inzego za Rayon Sports, Murenzi Abdallah agirwa Umuyobozi w’Inzibacyuho

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 November 2025 saa 11:53
Yasuwe :

Urwego rw’lgihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwahagaritse inzego zose zari ziyoboye Umuryango Rayon Sports, rushyiraho ubuyobozi bw’inzibacyuho buyobowe na Murenzi Abdallah nk’uko byigeze kugenda mu 2020.

Hari hashize iminsi muri Rayon Sports hagaragara ibibazo by’ubwumvikane buke bushingiye ku miyoborere, nk’uko IGIHE iheruka kubyandika.

Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025, ku cyicaro cya RGB habaye inama yahuje ubuyobozi bwayo n’abantu 18 bagize inzego ziyobora Rayon Sports ari zo Inama y’Ubutegetsi, Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi na Komite ishinzwe gukemura amakimbirane.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono na Muvunyi Paul wayoboraga Inama y’Ubutegetsi na Twagirayezu Thaddée wayoboraga Komite Nyobozi kuva mu matora yabaye mu Ugushyingo 2024, rivuga ko "iyi nama yemeje ko inzego zose zari ziyoboye Association Rayon Sports zihagaze”, aho zisimbuwe na Komite y’agateganyo yashyizweho."

Ni Komite iyobowe na Murenzi Abdallah wari usanzwe ari Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi, mu gihe abandi bayigize ari Musabyimana Jean Baptiste, Gakwaya Olivier, Akayezu Josée na Me Nubumwe Jean Bosco.

Komite y’agateganyo yahawe igihe cy’amezi gatatu guhera kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Ugushyingo 2025, ishinzwe kuvugurura amategeko y’Umuryango Rayon Sports mu nzego zawo no gushyiraho umurongo w’imiyoborere y’Umuryango.

Ni ku nshuro ya kabiri Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rukemura ibibazo bya Rayon Sports muri ubu buryo, aho byaherukaga mu 2020.

Inkuru bifitanye isano:

Murenzi Abdallah yongeye kugirwa Umuyobozi w'Inzibacyuho muri Rayon Sports nk'uko byagenze mu 2020
Inama y'Ubutegetsi yari iyobowe na Paul Muvunyi na Komite Nyobozi yari iyobowe na Twagirayezu Thaddée, ziri mu nzego zari ziyoboye Rayon Sports zahagaritswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages