Kalisa hamwe n’uwahoze ari Meya wa Rubavu, Sinamenye Jérémie, bakurikiranyweho gutanga amasoko bagendeye ku nyandiko mpimbano.
Nk’uko byemejwe na Njyanama, Murenzi Janvier na Uwampayizina Marie Grace beguye ku bushake naho Kalisa asaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi.
Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama ya Rubavu, Nyirurugo Come de Gaule, yabwiye itangazamakuru ko abeguye hari ibyo banengwaga.
Ati “Kuri Murenzi Janvier, nk’iyo turebye nk’umujyi wa kabiri wunganira Kigali leta yadusabaga kwihuta mu iterambere, nko mu miturire ntitwakoreshaga ubutaka neza, na we yararebye asanga atabirimo neza kuko ubutaka bw’ubuhinzi bwagendaga bushira.”
“Ku birebana na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Rubavu ni akarere gafite amahirwe yo gutera imbere ariko mu mibare usanga dufite ikibazo cy’igwingira ry’abana no mu mibereho myiza, tukabona ko n’imbaraga ashyiramo ari nkeya.”
Kuri Kalisa Roger wari ushinzwe Imirimo rusange, Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yamunengaga kwishyura nabi ba rwiyemezamirimo bakoreye akarere.
Nubwo asezeye, afite urubanza akurikiranyweho hamwe n’uwahoze ari Meya, Sinamenye Jérémie, Karasira Donath ushinzwe Imari mu karere n’abari bagize akanama k’amasoko.
Abo ni Niyonsenga Léonard, Gahunde Gilbert baregwa n’Ubushinjacyaha uburiganya mu guha isoko JOTTA Group ihagarariwe na Mutemberezi Jérôme isoko rya miliyoni 420 Frw ryo kubaka Centre de Santé ya Rugerero no kubaka Umudugudu wa Muhira kuri miliyoni 500 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO