Rubavu: Umwe mu bayobozi basezeye agiye kugezwa mu nkiko hamwe na Sinamenye wahoze ari Meya

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 4 Nzeri 2019 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yemeje ubwegure bwa ba Visi Meya Murenzi Janvier wari ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu na Uwampayizina Marie Grace wari ushinzwe Imibereho myiza na Kalisa Roger wari Umukozi w’Akarere ushinzwe Imirimo rusange.

Kalisa hamwe n’uwahoze ari Meya wa Rubavu, Sinamenye Jérémie, bakurikiranyweho gutanga amasoko bagendeye ku nyandiko mpimbano.

Nk’uko byemejwe na Njyanama, Murenzi Janvier na Uwampayizina Marie Grace beguye ku bushake naho Kalisa asaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama ya Rubavu, Nyirurugo Come de Gaule, yabwiye itangazamakuru ko abeguye hari ibyo banengwaga.

Ati “Kuri Murenzi Janvier, nk’iyo turebye nk’umujyi wa kabiri wunganira Kigali leta yadusabaga kwihuta mu iterambere, nko mu miturire ntitwakoreshaga ubutaka neza, na we yararebye asanga atabirimo neza kuko ubutaka bw’ubuhinzi bwagendaga bushira.”

“Ku birebana na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Rubavu ni akarere gafite amahirwe yo gutera imbere ariko mu mibare usanga dufite ikibazo cy’igwingira ry’abana no mu mibereho myiza, tukabona ko n’imbaraga ashyiramo ari nkeya.”

Kuri Kalisa Roger wari ushinzwe Imirimo rusange, Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yamunengaga kwishyura nabi ba rwiyemezamirimo bakoreye akarere.

Nubwo asezeye, afite urubanza akurikiranyweho hamwe n’uwahoze ari Meya, Sinamenye Jérémie, Karasira Donath ushinzwe Imari mu karere n’abari bagize akanama k’amasoko.

Abo ni Niyonsenga Léonard, Gahunde Gilbert baregwa n’Ubushinjacyaha uburiganya mu guha isoko JOTTA Group ihagarariwe na Mutemberezi Jérôme isoko rya miliyoni 420 Frw ryo kubaka Centre de Santé ya Rugerero no kubaka Umudugudu wa Muhira kuri miliyoni 500 Frw.

Abajyanama bateranye uyu munsi bemeza ubwegure bwa ba Visi Meya babiri
Kalisa Roger akurikiranweho ibyaha birimo gutanga amasoko mu buriganya
Nyirurugo Come de Gaule yemeje ubwegure bw'abayobozi batatu ba Rubavu
Sinamenye Jérémie wahoze ari Meya wa Rubavu ategerejwe imbere y'inkiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza