00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwongereza Andrew Mitchell yahishuye imbamutima ze ku matora ya Perezida mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 4 August 2017 saa 09:12
Yasuwe :

Andrew Mitchell wahoze ari Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza Ushinzwe iterambere mpuzamahanga, akaza no kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda azaba mu mucyo no mu bwisanzure bitandukanye na kera ubwo yarangwaga n’ihohoterwa.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Mitchell yasobanuye ko kuba ubwisanzure muri politiki bwarateye imbere mu Rwanda, ari ikimenyetso ntakuka cy’uko ibizava mu matora ari amahitamo y’abaturage.

Yakomoje ku matora yo mu 2003 no mu 2010 aho umukandida wa FPR-Inkotanyi, Kagame Paul, yagiye agira hejuru ya 90%, yemeza ko ari impamo bisobanura ko ashyigikiwe n’abaturage ku mpamvu z’impinduka mu iterambere yagejeje ku gihugu.

Yagize ati “Ni ukuri niko mbitekereza kuko iki gihugu [Rwanda] cyashenywe na Jenoside aho umuntu yishe umuturanyi we, yarabihagaritse, yateje imbere ubukungu, uburezi kuri bose, nk’uko nabivuze abantu benshi bavuye mu bukene... amatora ya kera yabagamo ihohoterwa ariko aya matora azaba mu mahoro.”

Mitchell yagarutse no ku nkunga u Bwongereza bugenera u Rwanda, ashima uko zikoreshwa, aho nko mu myaka nk’itatu cyangwa ine abaturage barenga miliyoni bakuwe mu bukene.

Yasobanuye ko icyatumye bongera gutanga inkunga ari uko u Rwanda rwafunguye urubuga rwa politiki, ubwisanzure bw’itangazamakuru kandi rukagaragaza gutera imbere bifatika mu myaka 20 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yarushegeshe.

Yagize ati “U Rwanda rwari igihugu cyuzuyemo ihohoterwa ariko ubu niho ugenda ufite umutekano, utuje, byose byararangiye. Cyari igihugu kitubahiriza uburenganzira bwa muntu ariko ubu byararangiye.”

Andrew John Bower Mitchell ni Umwongereza wo mu ishyaka rya Conservative, wabaye umwe mu bagize Inteko ishinga Amategeko ahagarariye Sutton Coldfield guhera mu 2001; yanabaye umudepite uhagarariye Gedling guhera mu 1987 kugeza 1997.

Yabaye muri Guverinoma ashinzwe iterambere mpuzamahanga kuva mu 2010 kugeza 2012. Mu 2017 yongeye gusubira mu nteko ari umudepite uhagarariye Sutton Coldfield.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .