00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyapolitike muri Israel yikomye abitambika Abanyarwanda mu kuvugurura Itegeko Nshinga

Yanditswe na

Tukamwibonera Leonard

Kuya 19 July 2015 saa 02:54
Yasuwe :

Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Avigdor Lieberman , yanenze abitambika mu mugambi w’Abanyarwanda wo kuvugurura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Paul Kagame azemererwe n’amategeko kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Taliki ya 14 Nyakanga, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’ubusabe bw’Abanyarwanda ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ihesha Perezida Paul Kagame amahirwe yo kuzongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017.

Bimwe mu bihugu birimo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika byahise bivuga ko ibi binyuranyije na Demokarasi n’ihererekana ry’ubutegetsi mu nzira ziboneye.

Mu kiganiro yagiranye na The Jerusalem Post, Lieberman yavuze ko nyuma yo kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel yasuye umugabane wa Afurika inshuro ebyiri harimo n’uruzinduko yagiriye mu Rwanda muri Kamena umwaka ushize.

Avigdor Lieberman

Yavuze ko yashimishijwe n’iterambere ry’u Rwanda mu mugabane wakunze kwibasirwa n’ibibazo birimo intambara, imiyoborere ndetse n’imitwe y’iterabwoba nka Boko Haram muri Nigeria, Al Shabaab na Al Qaeda.

Ashingiye ku byo u Rwanda rwagezeho, Avigdor Lieberman ngo yatunguwe no kumva hari bimwe mu bihugu byo ku umugabe w’u Burayi byanenze umugambi w’ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ngo Perezida Paul Kagame azongere kwiyamamaza.

Uyu mugabo yagereranyije uburyo 64% by’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda mu gihe mu bihugu nka Turukiya ari 14%, naho Iran 3% aribo bonyine bari mu nteko.

Yagaragaje kandi uko u Rwanda rwateye imbere mu bukungu nyuma ya 1994, aho ubukungu bw’imbere mu gihugu bwazamutse ku kigero 9%, ndetse n’imibereho y’abaturage igahinduka ku buryo bugaragarira buri wese.

Ku bijyanye n’umubare wa manda yibajije impamvu ibihugu nk’u Budage bitagira manda aho Chancelier w’u Budage ari kuyobora manda ya 3 kimwe n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi.

Yavuze kandi ko na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Franklin D. Roosevelt yayoboye manda enye mbere y’uko Itegeko Nshinga rivugururwa mu 1951 rigashyiraho manda ebyiri ku mukuru w’igihugu.

Yavuze ko abavuga kuri Demokarasi mu Rwanda bagakwiye no kwibaza ku bihugu nka Syria, Libya, Iran na Iraq aho abagore n’abana badasiba guhohoterwa ndetse no gukoreshwa imirimo ivunanye ndetse bakibaza no ku bihugu nka Qatar bitarangwamo demokarasi cyo kimwe n’ibindi byo mu Burasirazuba bwo hagati.

Avigdor Lieberman yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel kuva mu mwaka wa 2009 kugera 2012 no kuba 2013 kugera tariki ya 04 Gicurasi 2015.

Lieberman yabonanye na Perezida Kagame ubwo yari mu Rwanda

[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages