00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwigengesereye gukoresha ikoranabuhanga mu kubarura amajwi y’amatora

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 4 August 2017 saa 11:37
Yasuwe :

Hashize iminsi amahanga yateye imbere akoresha ikoranabuhanga mu matora bigafatwa nk’uburyo buboneye bwo gutora mu mucyo no kubahiriza ihame rya demokarasi, ariko hari aho byateje impagaragara ari nacyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) iheraho ivuga ko bikwiye kwitonderwa.

Hambere aha, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatoye Umukuru w’Igihugu hifashishwa ikoranabuhanga rya mudasobwa nyuma baza kuvuga ko ba rushimusi b’Abarusiya baryinjiyemo.

Kugeza ubu biracyari agatereranzamba kuko Abanyamerika baherutse gufata icyemezo cyo gushyiraho itsinda ryigenga rizakora ubushakashatsi ngo harebwe koko niba ariko byagenze, binateza uruntu runtu hagati ya Amerika n’u Burusiya.

Ku matora yo mu Rwanda, NEC igaragaza ko rutifuza kumva hari aho abakandida batanyurwa n’ibyavuye mu matora cyangwa ngo hagire ibiba Abanyarwanda batabyihitiyemo nk’uko byagenze muri Amerika.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 3 Kanama 2017, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yavuze ko kugeza ubu ikoranabuhanga rikoreshwa mu bikorwa bituma amatora agenda neza, mu gutumanaho, mu kwiyandikisha ku ilisiti y’itora n’ahandi, hitonderwa kurikoresha mu kubarura amajwi.

Yagize ati “Ikoranabuhanga mu matora turarikoresha cyane, gusa icyo tutashatse kujyamo kugeza ubu nubwo ikoranabuhanga dufite ryabitwemerera, ni ugutoresha ikoranabuhanga tukaba twanarikoresha mu kubarura amajwi, ntabwo ari uko tubinaniwe ahubwo ni uko biboneka hirya no hino, mwumvise ibyo bakeka mu Banyamerika, mwumvise ibyo baketse mu Bafaransa ko umuntu ashobora guca mu myanya y’intoki, akaba yarikoramo ibintu bibi.”

Yongeyeho ati “Twebwe rero twasanze turamutse twibaruriye amajwi n’intoki iryo koranabuhanga tukajya turikoresha mu bindi bifasha amatora ari byo byoroshye nta bibazo tubigizemo, niho tugeze rero ubu niko dukora.”

Yanavuze ko mu bihugu byo muri Afurika hakiri bibazo bitari ibya ba rushimusi ariko by’umwihariko mu Rwanda ahanti hose ntiharagera amashanyarazi .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa NEC, Charles Munyaneza, iryo koranabuhanga rishobora kuzakoreshwa mu bihe bizaza.

Yagize ati “Kutarikoresha si uko tutarikeneye ahubwo tugenda gahoro gahoro, twatangiranye ikoranabuhanga mu kwandika abashaka gutora, gusa tuzagera aho turikoresha mu gutora, turacyari kwigira ku baturanyi bacu baba abo mu karere no mu bindi bihugu. Gusa barabigerageje ariko bakomeza guhura n’imbogamizi, ntituratangira kubikoresha ariko nizera ko hari igihe tuzarikoresha, gusa kugeza ubu turacyari gukoresha intoki mu kubara amajwi.”

Kuri uyu wa 4 Kanama, Abanyarwanda hafi miliyoni zirindwi bazindukiye mu gikorwa cyo kwitorera uzabayobora mu myaka irindwi iri imbere, Kubara amajwi biratangira saa cyenda za kumanywa, NEC ikaba yijeje ko ahagana saa tatu za nijoro baraba bamaze kumenya 70% y’ibizava mu matora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .