00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi bwiyemeje gukurikiranira hafi ivugururwa ry’Itegeko Nshinga mu Rwanda

Yanditswe na
Kuya 2 November 2015 saa 10:35
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ u Bubiligi, Didier Reynders, yabwiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ko igihugu cye gikurikiranira hafi Ivugururwa ry’ Itegeko Nshinga kandi ko kizitondera ibizemezwa.

Ibi yabivugiye mu kiganiro izi ntumwa z’ ibihugu zagiranye ubwo Minisitiri Mushikiwabo yari mu Bubiligi, kuwa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2015, baganira ku ngingo zirimo umubano hagati y’ibihugu byombi, ibireba u Rwanda, akarere na politiki mpuzamahanga.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’ Amahanga y’u Bubiligi rivuga ko ibyo biganiro biri muri gahunda y’ibiganiro bihoraho hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, ibiganiro byabaye nyuma y’ iminsi ibiri Abadepite bemeje umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Uwo mushinga ufungurira amarembo Perezida Kagame yo gukomeza kwiyamamaza na nyuma ya 2017.

Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga y’ u Bubiligi yatangaje ko Minisitiri Mushikiwabo "yasobanuye byinshi ku mpaka ziri mu Nteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda zijyanye n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga."

Nk’ uko byatangajwe na Minisitiri Reynders, ngo "U Bubiligi bwakurikiraniye hafi ibyo bibazo kandi buzitondera bikomeye ibizemezwa kimwe n’ibikorwa by’iryo vugururwa."

Kuwa Kane w’ icyumweru gishize, Inteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda, umutwe w’Abadepite, yemeje ingingo y’Itegeko Nshinga ivuga ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu, akongera kwiyamamaza indi nshuro imwe.

Iyo ngingo yemerera Umukuru w’ Igihugu uzatorwa mu 2017 kuyobora manda imwe y’imyaka irindwi, yarangira akemererwa no kwiyamamariza izindi manda ebyiri z’imyaka itanu.

Gusa biteganyijwe ko iby’uyu mushinga bizabanza kwemezwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena mbere y’uko byemezwa na Perezida wa Repubulika ubundi bikabona ubutorerwa muri Kamarampaka.

Minisitiri Mushikiwabo yaganiriye na mugenzi we w'u Bubiligi, Didier Reynders ku ivugururwa ry'Itegeko Nshinga ry'u Rwanda
Intumwa z'u Rwanda na Bagenzi babo bo mu Bubiligi mu biganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages