Mu gikorwa cyabereye mu cyumba cy’inama cy’umutwe wa Sena cyari kiyobowe na Bernard Makuza, Perezida wa Sena, ndetse n’icyabereye mu cy’Abadepite kiyobowe na Depite Domitile Mukabarisa, abagize Inteko Ishinga Amategeko batoye ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.
Imyanzuro itatu yafashwe n’Inteko Ishinga amategeko
Mu myanzuro yafashwe, Abasenateri n’Abadepite bashyigikiye ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, igena indeshyo ya manda z’Umukuru w’igihugu n’umubare ntarengwa w’izo yemerewe.
Abasenateri kandi batoreye 100% ko hagomba kurebwa n’izindi ngingo zikeneye kuvugururwa, na zo zikazakorwaho, uyu mwanzuro Abadepite na bo bakaba bawemeje ku kigero cya 98,75%.
Mu bitekerezo byatanzwe, Abasenateri n’abadepite bahurije ku kuba Itegeko Nshinga ryose ryasuzumwa hakareba ingingo zanozwa cyangwa zikandikwa neza bitewe n’uko hagiye hahinduka byinshi, haba mu myandikire ndetse n’amategeko yagiye ashyirwaho ubu ibyo yashyiriweho bikaba byararangiye. Aha batanze urugero ku Nkiko Gacaca.
Abasenateri n’abadepite biyemeje kuzegera abaturage bagakusanya ibitekerezo byabo ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, ingingo ya 101 n’izindi za ngombwa, bakanabafasha kuzisobanukirwa mu rwego rw’amategeko.
Ibi byose bibayeho bikurikira ubusabe bukabakaba miliyoni enye bwashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ku cyifuzo cy’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.
Abaturage bakiranye ibyishimo imyanzuro y’Inteko
Ngendahayo Aimable umwe mu baturage bari baje kumva banirebera uko Inteko amategeko isuzuma ubusabe bwabo bwo kuvugurura ingingo ya 101, yabwiye IGIHE ko bishimiye uko abagize intekjo babagaragarije ko bashyigikiye icyifuzo cyabo nk’intumwa za rubanda.
Yagize ati’’Turishimye cyane nk’intumwa zacu batweretse ko icyifuzo twabahaye bagishyigikiye kandi bagiye kwihutisha inzira zijyanye n’amategeko kugira ngo cyemerwe tunabigaragaze dushyiraho igikumwe tubitora muri kamarampaka.’’
Sheikh Sindayigaya Mussa, Umuyobozi w’abayisilamu mu Mujyi wa Kigali, nawe yagize ati:“Nari niteguye kuza kureba uko bari bubyakire kandi nishimiye ko bahaye agaciro ibyifuzo byacu. Twishimiye kandi ko ibyo bashingiyeho byatunyuze kuko ni na byo natwe twagaragaje.”
Amafoto: Jean Bizimana



















TANGA IGITEKEREZO