00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasezeranyije abanyarwanda kuzabageraho hafi ya bose mu gihugu yiyamamaza

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 22 June 2017 saa 04:50
Yasuwe :

Nyuma yo gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame yashimangiye ko igihe cyagenwe cyo kwiyamamaza gihagije ndetse azagerageza kugera ku banyarwanda hafi ya bose.

Kuri uyu wa Kane ahagana saa sita n’igice nibwo Perezida Kagame yageze ku Kimihurura ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ari kumwe n’umukobwa we Ange Kagame, yakirwa na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi komisiyo, Charles Munyaneza.

Aha kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora hari abandi bantu benshi biganjemo abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera ku giti cyabo n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bagiye gushyigikira Perezida Kagame. Baririmbaga indirimbo z’Umuryango wa FPR Inkotanyi ndetse n’izindi zikubiyemo ibyiza u Rwanda rwagezeho rurangajwe imbere na Paul Kagame.

Prof Kalisa Mbanda uyobora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora niwe wakiriye kandidatire ya Perezida Kagame n’ibyangombwa biyiherekeza. Nta na kimwe cyabuzemo nkuko hari abandi bakandida byagiye bigenda bityo bagasabwa kujya kubishaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yasezeranyije abaturage kuzagerageza kubageraho aho bazaba bari hose mu gihugu mu bihe byo kwiyamamaza, nubwo bitazashoboka ko agera ku rugo ku rundi.

Ati “Icyo nagusezeranya ni uko abenshi tuzabageraho cyangwa bose tuzabageraho. Wenda ntituzagera muri buri rugo rwa buri munyarwanda ariko buri karere ahenshi tuzahagera. Icyo ntabwo ari ikibazo kinini.”

Bamwe mu bifuza kuba abakandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu, bakunze kwinubira ko igihe cyo kwiyamamaza cyagenwe ari gito ariko Perezida Kagame yagize ati “Igihe ntabwo nibwira ko ari gito.”

Perezida Kagame yongeye gushikariza urubyiruko kujya muri Politiki

Umukuru w’Igihugu yongeye gusaba urubyiruko gutinyuka rukajya muri politiki n’abatayikunda ababwira ko bagomba kumenya ko ntacyo wakora na kimwe kitazamo politike.

Yakomeje agira ati politiki izahora mu buzima bwawe. Ibyiza ni uko wayijyamo mbere y’uko iza mu buzima bwawe, ukagira icyo ukora […] Muhitemo uburyo bwo kugira uruhare muri politiki y’igihugu. Icyo mvuga ni ukugira ubwo buryo, mukagira icyo mukora.”

Muri kongere iherutse ya FPR Inkotanyi ari na yo yemerejwemo Perezida Kagame nk’umukandida nyuma y’amatora y’abari bayigize bagera ku 1930, nabwo ikijyanye no gushishikariza urubyiruko kujya muri politiki, Umukuru w’Igihugu yakigarutseho avuga ko abafite imyaka 38 cyangwa 41 bashobora kuyobora.

Ati “Murabizi ubwo twafataga igihugu mu 1994, cyari cyabuze hafi buri kimwe, tugatangira kugisana; hari abantu bari bakivuka cyangwa se abandi bari bakiri bato. Reka tuvuge ku bari bafite imyaka 10 mu 1994, murabyumva ko nyuma y’imyaka 23 bafite 33, abari bafite 15 ubwo ni 38, abari bafite 18 ubwo ni abagore n’abagabo b’imyaka 41 y’amavuko. Aba 38, aba 41 cyangwa se aba 33 ariko ibyo sinifuza ko byahita biba ariko aba 38 na 41 no kuzamura ndatekereza ko mushobora kuba Perezida.”

Ingengabihe y’amatora iteganya ko gutangaza kandidatire zemejwe by’agateganyo bizakorwa ku wa Mbere tariki ya 27 Kamena 2017 mu gihe lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe yo ari ku wa 07 Nyakanga 2017.

Ibikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe kuva ku wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017 kugera ku wa 03 Kanama 2017, umunsi umwe mbere y’uko amatora nyir’izina aba ku bari mu Rwanda mu gihe ari wo munsi ababa mu mahanga bazatoraho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages