Ibyavuye mu majwi by’ibanze nyuma yo kubarura amajwi angana na 80% y’abatoye bose, bigaragaza ko Paul Kagame afite amajwi 98.66%, umukandida wigenga Mpayimana Philippe akagira 0.72% naho umukandida w’Ishyaka Democratic Green Party, Dr Frank Habineza agira 0.45%.
Mu ijambo Mpayimana yahise avugira kuri televiziyo y’igihugu ari aho yari yakoraniye n’abamufashije mu kwiyamamaza, i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko aho ibarura ry’amajwi rigeze ryerekana ko yatsinzwe anashimira FPR Inkotanyi na Paul Kagame.
Yagize ati “Banyarwanda, nshuti mwanshyigikiye n’Abanyarwanda mwese, biragaragara ko amatora uyatsinze ari umuryango RPF na nyakubahwa Paul Kagame, ndamushimira cyane kandi ngashima amahitamo y’Abanyarwanda.”
Perezida Paul Kagame watorewe kongera kuyobora u Rwanda nawe yashimiye aba bakandida bahataniraga kuyobora u Rwanda aho yavuze ko bagerageje.
Ari ku cyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi i Rusororo ahakoraniye abamushyigikiye yagize ati “Nashimiye abayobozi, nashimiye, abayoboke namwe mwese FPR Inkotanyi. Aba kabiri nkurikijeho ni abandi Banyarwanda bose nabo twafatanyije. Ari imitwe ya politiki yindi umunani, izwi twavuze, twamamaje hamwe, ndabashimiye cyane ndetse nshimiye n’abandi bagiye muri iki gikorwa cy’aya matora amashyaka abiri n’abayoboke bayo nabo ndabashimiye ko bagerageje.”
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu saa kumi z’amanywa aribwo amajwi y’agateganyo azatangazwa nyuma yo kugenzura ibyavuye mu byumba by’amatora byose gusa ashimangira ko mu bigaragara ari uko Paul Kagame ariwe ukomeje kuba imbere.
Amafoto: IGIHE na KT
TANGA IGITEKEREZO